Ndoli Jean Claude yasabye imbabazi abafana yikoma itangazamakuru

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 3 Ugushyingo 2016 saa 07:26
Yasuwe :
0 0

Umuzamu ikipe ya APR FC yatije AS Kigali Ndoli Jean Claude, yatangaje ko itangazamakuru ari ryo ryakuririje amagambo yavuze ko amakipe ya APR FC na Rayon Sports yibirwa n’abasufuzi, bityo kuri we akaba abona abafana bakwiye kubifata nk’ibintu byoroshye.

Ndoli Jean Claude wari wagiriwe icyizere na Eric Nshimiyimana cyo kubanza mu kibuga mu mukino ikipe ye yatsinzwemo na Rayon Sports 2-0, ntabwo yaje kwishimira imisifurire ya Samuel Uwikunda, wemeje igitego cya Kwizera Pierrot ku munota wa 86 w’umukino, kandi mbere yo kugitsinda uyu muzamu yari ’yakorewe ikosa na rutahizamu wa Rayon Sports Mussa Camara’.

Ndoli na Camara bakomeje guhura kenshi muri uyu mukino

Nyuma y’uwo mukino, Ndoli yagize ati “Camara araje amfata akaboko umupira wikubita hasi umusifuzi abireba ntiyagira icyo akora. Tuzakora iki ? Tuzakina uwuhe mupira? Niba Rayon Sports ibogamiwe n’abasifuzi, APR FC ikaba ari uko ayandi makipe se bizagenda gute?”

“Ntabwo tuzi amaherezo, ni yo dushaka kumenya. Namwe banyamakuru mwagakwiye kutuvugira kuko ni mwe muvuga bikagera kure, ni mwe muhagarariye abanyarwanda."

Aya magambo ya Ndoli Jean Claude yakiriwe bitandukanye n’abakurikiranira hafi ruhago y’u Rwanda, cyane ko bamwe bibazaga impamvu uyu muzamu yahisemo kuzana Ikipe ya APR FC muri ibi, kandi AS Kigali akinira nta mukino washampiyona yari yahurirmo n’iyi kipe yahozemo.

Ndoli Jean Claude wakiniye APR FC imyaka 11 akayitwariramo ibikombe 16 harimo icyenda bya shampiyona, yaje gutangariza Radio Salus kuri uyu wa gatatu, ko amagambo ye yumvishwe nabi gusa ko yasaba imbabazi abafana baba barakomerekejwe na yo.

Ndoli yagize ati “(Ibyo navuze) Ni kwakundi umuntu apfa kuvuga bitewe n’umujinya no gutsindwa mu minota ya nyuma. Umunyamakuru yarantunguye ambaza ikibazo maze nanjye mbivugana umujinya. Kuvuga biriya nta kindi nari ngamije gusa umunyamakuru wambajije yashatse kubigira birebire ariko njye nta kindi nari ngamije kuko ubundi njye (muri APR) nabaga ndi umukinnyi nibereye mu mwiherero, ibindi sinabimenyaga”.

“Abafana nababwira na bo kutabifata nk’ibintu bikomeye kuko njye umupira nywufata nk’akazi gusa niba barabifashe nabi bambabarire nta wundi nashakaga kuvuga. Ndabizi ko ukurushije imbaraga igikombe akibona”.

Umukino wahuje Rayon Sports na As Kigali waranzwe n'imvururu za hato na hato

AS Kigali ya Ndoli Jean Claude, imaze gutsindwa imikino ibiri ya shampiyona kugeza ku munsi wa gatatu, ndetse ntabwo izaba yorohewe mu mpera z’icyumweru, ubwo izaba yakira Bugesera ya Mashami Vincent.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza