Ndikumana Hamad Katauti yasezeweho bwa nyuma (Amafoto & Video)

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 15 Ugushyingo 2017 saa 05:41
Yasuwe :
2 0

Nyuma y’uko Ndikumana Hamad Katauti wabaye Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi yitabye Imana mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu, inshuti n’umuryango we bamusezeyeho aho yari atuye mbere y’uko ashyingurwa.

Amakuru y’urupfu rwa Katauti yamenyekanye ahagana saa munani z’ijoro, gusa imvano y’urupfu rwe ntiramenyekana kuko yari yiriwe ari muzima ndetse yanakoresheje imyitozo muri Rayon Sports, aho yari asanzwe ari Umutoza wungirije.

Nk’uko bigenda mu idini ya Islam, umuntu witabye Imana ahita asezerwaho hanyuma agashyingurwa kuri uwo munsi.

Mbere y’uko Ndikumana ashyingurwa, umurambo we wogerejwe ku bitaro bya Rwampara, ahita ajyanwa iwe mu Murenge wa Nyakabanda munsi ya Stade y’i Nyamirambo kugira ngo n’abavandimwe n’inshuti bawusezere.

Ahagana saa cyenda, nibwo abantu biganjemo abo mu muryango we n’abakinnyi bamusezeyeho bwa nyuma aho yari atuye i Nyamirambo mu Murenge wa Nyakabanda mu Kagari ka Nyakabanda II.

Nyuma y’uko abantu bose bamaze kumusezera hategerejwe nyina na se bari bari kuva i Burundi kugira ngo nabo bamusezereho bwa nyuma.

Ababyeyi be bakimara kuhagera baturitse bararira bituma benshi mu bari aho nabo barira.

Umurambo wa nyakwigendera ukimara gusezerwaho, wahise ujyanwa ku musigiti wo kwa Khadafi i Nyamirambo, usengerwa isengesho rya nyuma nk’uko bikorwa kuri buri muyisilamu witabye Imana, nyuma uhita ujyanwa gushyingurwa ku irimbi rya Rugarama.

Umutoza wungirije wa Rayon Sports, Ndikumana Hamad Katauti mwene Kitenge Albert na Irakoze Christine, yavukiye i Bujumbura mu 1978.

Bajyanye umurambo wa Ndikumana Hamad Katauti kuwusengera ku musigiti
Abateruye umurambo bagendaga biruka, basimburana, bavuga ngo "Allah amuhe umugisha"
Kubera ubwinshi bw'abantu, Polisi yafunze umuhanda kugira ngo umurambo wa Katauti ugezwe neza ku musigiti wo kwa Khadafi
Abayisilamukazi baba batemerewe kujya ku irimbi, basubiye mu rugo aho Ndikumana Hamad Katauti yari atuye
Umubyeyi wa Ndikumana Hamad Katauti mu marira n'agahinda akiva i Burundi
Abakinnyi ba Rayon Sports mu gusezeraho bwa nyuma Ndikumana Hamad Katauti
Ababyeyi baturutse i Burundi baje gushyingura Ndikumana Hamad Katauti

Indi nkuru wasoma: Ndikumana Katauti na Gangi bubatse ibigwi mu mupira w’amaguru bitabye Imana


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza