00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ndayiragije watozaga Kiyovu Sports ageze mu muryango usohoka

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 6 Nyakanga 2021 saa 01:59
Yasuwe :
0 0

Umutoza mukuru wa Kiyovu Sports, Ndayiragije Étienne, nyuma yo gusoza amasezerano y’amezi abiri yari yasinyiye iyi kipe, ashobora gutandukana na yo mu gihe hakiri bimwe bitari kumvikanwaho ku mpande zombi.

Ku wa 5 Gicurasi 2021 ni bwo ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bubicishije kuri Twitter bwatangaje ko bwamaze gusinyisha umutoza Ndayiragije Étienne, gusa ntabwo bigeze basobanura uko aya masezerano ateye (igihe azarangirira).

Nubwo abayobozi ba Kiyovu Sports ndetse na Ndayiragije batatangaje igihe amasezerano bagiranye azarangirira, ariko amakuru IGIHE yamenye avuga ko uyu mutoza yari yasinye amasezerano y’amezi abiri gusa hanyuma yarangira impande zombi zigasubira mu biganiro ku masezerano mashya.

Ibi bisobanuye ko uyu mutoza ari ku isoko nk’abandi bose badafite amasezerano y’akazi. Amakuru IGIHE yamenye avuga ko mbere y’uko Ndayiragije asubira i Burundi gusura umuryango we, yabanje kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bwa Kiyovu Sports ku bijyanye n’amasezerano mashya n’ibiyakubiyemo ariko ntibabyumvikanyeho.

Bivuze kandi ko mu gihe impande zombi zitahuza, Ndayiragije yatandukana na Kiyovu Sports. Muri bimwe uyu mutoza yifuza harimo kugumana bamwe mu bakinnyi beza b’iyi kipe barimo Saba Robert n’abandi bakomeje kwifuzwa n’andi makipe.

Kuva ageze muri Kiyovu Sports, Ndayiragije yatoje imikino 11 atsindamo itanu, atsindwamo ine, anganyamo ibiri. Yasoje Shampiyona ku mwanya wa mbere mu makipe umunani yahataniraga kutajya mu Cyiciro cya Kabiri.

Ndayiragije Étienne yari yasinye amasezerano y'amezi abiri
Ndayiragije hari ibyo atari kumvikanaho n'ubuyobozi bwa Kiyovu Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .