Nababwiye ko idakomeye tuzakina- Biramahire kuri CS Sfaxien izahura na AS Kigali

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 16 Mutarama 2021 saa 10:15
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu wa AS Kigali, Biramahire Abeddy, yavuze ko nubwo nta mahirwe menshi bahabwa imbere ya CS Sfaxien bazahura mu ijonjora ribanziriza amatsinda ya CAF Confederation Cup, byose bishoboka kuko ari ikipe yahindutse cyane.

Tombora y’ijonjora ribanziriza amatsinda ya CAF Confederation Cup yabaye mu ntangiriro z’uku kwezi, yasize AS Kigali izabanza kwakirwa na CS Sfaxien yo muri Tunisia ku wa 14 Gashyantare 2021 mu gihe umukino wo kwishyura uzabera i Kigali nyuma y’icyumweru kimwe.

Rutahizamu wa AS Kigali, Biramahire Abeddy, wakiniye iyi kipe yo muri Tunisia mu 2018, yabwiye IGIHE ko yashimishijwe no kuba azasubira ku kibuga yakiniyeho nubwo ikipe bazahura itoroshye.

Ati “Nkimara kubona ko twamboye CS Sfaxien nishimiye ko ngiye gusubira ahantu nakinnye, nabaye, kongera guhura n’inshuti zanjye, tugahura duhanganye, ni ibintu byiza buri mukinnyi aba yifuza guhura n’ikipe yahoze akinamo.”

“Sfaxien ntabwo ari ikipe yoroshye, ni ikipe ifite amateka, ni ikipe ifite ibikombe byinshi bya CAF Confederation Cup.”

Ku bijyanye no kuba nta mahirwe menshi AS Kigali ihabwa imbere y’iyi kipe yo mu Barabu imaze kwegukana irushanwa rya CAF Confederation Cup inshuro eshatu (2007, 2008 na 2013), kurusha andi makipe yose, Biramahire Abeddy yavuze ko mu kibuga byose bishoboka cyane ko na yo yahindutse, bamwe mu bakinnyi bakomeye yari ifite bakajya gukina hanze.

Ati “Ikipe yacu uyigereranyije na Sfaxien, abenshi ntabwo baduha amahirwe ariko mu kibuga byose birashoboka. Ndayikurikirana, harimo inshuti zanjye, turavugana. Abakinnyi babiri bari bakomeye bagiye i Burayi, bakina Europa League. Uwari kapiteni wayo wari ukomeye yagiye mu Misiri, abari bakomeye ntibakiyirimo. Bazamuye abakinnyi nk’umunani bari mu ikipe y’abana.”

“Bafite umukinnyi mwiza wo hagati w’Umunya-Nigeria witwa Sokari [Kingsley], yari inshuti yanjye ndetse n’undi mugenzi we ukina ashaka ibitego [Ahmed Ammar], ni bo bantu ubona bakomeye. Bakina imipira yihuta, ni abantu bahererekanya cyane, bakina vuba, utitonze byaba ibibazo.“

Yakomeje avuga ko nyuma ya tombora, yaganiriye na bagenzi be bakinana muri AS Kigali, akababwira byinshi byerekeye CS Sfaxien n’imiterere y’ikibuga ikiniraho.

Ati “Naganirije bagenzi banjye ndababwira ngo ikipe ntabwo ikomeye, twakina. Abenshi bari bakomeye baragiye. Ikibuga bakiniraho ni icy’ubwatsi, tugomba kubyitegura kuko twe dukinira ku bwatsi bw’ubukorano.”

AS Kigali yageze muri iki cyiciro nyuma yo gusezerera Orapa United yo muri Botswana na KCCA yo muri Uganda mu gihe CS Sfaxien yavuye muri CAF Champions League isezerewe na MC Alger yo muri Algeria.

Muri Shampiyona ya Tunisia, CS Sfaxien iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 13 mu mikino itandatu imaze gukina, amanota inganya na Ben Guerdane ariko ikaba imaze gukina imikino umunani mu gihe ku mwanya wa mbere hari ES Tunis ifite amanota 16 mu mikino irindwi.

Biramahire Abeddy yavuze ko CS Sfaxien atari ikipe yo gutinya cyane kuko yahindutse
Biramahire waguzwe na AS Kigali mu mpera z'umwaka ushize, yakiniye CS Sfaxien mu 2018
AS Kigali izahura na CS Sfaxien mu mikino ibiri izaba muri Gashyantare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .