00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mbogo Ally wa Kiyovu Sports amaze iminsi itanu atagaragara mu mwiherero

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 2 Kamena 2021 saa 05:10
Yasuwe :
0 0

Myugariro wo hagati mu kipe ya Kiyovu Sports, Mbogo Ally ntabwo ari kumwe na bagenzi be mu mwiherero w’ikipe nyuma yo kuwusohokamo agasubira mu rugo iwe.

Tariki ya 27 Gicurasi 2021, nibwo Mbogo Ally ukina mu bwugarizi bwa Kiyovu Sports yasohotse mu rwambariro rw’ikipe ubwo ikipe ye yari irimo gukina na Mukura VS, cyane ko atari yanabanjemo.

Nkuko amakuru IGIHE yamenye abivuga, ubwo bajyaga kuruhuka nyuma y’iminota 45 y’igice cya mbere, Mbogo Ally yahise yambara imyenda ye isanzwe ahita ajya iwe, ahagaze yandikira ubutumwa bugufi abayobozi be barimo Umunyamabanga Mukuru w’iyi kipe, Munyengabe Omar n’ushinzwe amarushanwa muri iyi kipe, Thierry, ababwira ko yarwaje umwana we.

Umutoza mukuru wa Kiyovu Sports, Ndayiragije Etienne ntabwo yashimishijwe n’iyi myitwarire yo kugenda atabanje gusaba uruhushya.

Andi makuru IGIHE yamenye, ni uko uyu myugariro agomba kugaruka mu mwiherero ari uko abanje kwipimisha Covid-19 ndetse akabona ibisubizo bigaragaza ko ari muzima. Ntabwo yigeze yitabazwa mu mukino wa gicuti ikipe ye yakinnye na AS Kigali FC kuri uyu wa Gatatu.

Twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bwa Kiyovu Sports ariko ntibyashoboka kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.

Mbogo Ally amaze iminsi atari mu mwiherero wa Kiyovu Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .