Mvuyekure Emery yakomewe amashyi, Byiringiro afasha Amavubi kugira icyizere cya CAN 2021 (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 24 Werurwe 2021 saa 06:11
Yasuwe :
0 0

Mu minota 10 ya nyuma yuzuye ubwoba, Mvuyekure Emery yakomewe amashyi n’Abanyarwanda batari bake nyuma yo kurokora Amavubi ubugira kabiri mu mukino yatsinzemo Mozambique igitego 1-0 i Nyamirambo, yiyongerera icyizere cyo gukina Igikombe cya Afurika cya 2021.

Icyizere cy’Amavubi cyiyongereye mu minota 20 ya nyuma ubwo Byiringiro Lague wasimbuye Manzi Thierry, yatsindiraga inyuma y’urubuga rw’amahina ku mupira wahinduwe na Meddie Kagere, akabanza kuwunyuza kuri Imanishimwe Emmanuel.

Mvuyekure Emery ni we wagarutsweho na benshi bakurikiye umukino. Bamukomeye amashyi inshuro zitandukanye, ariko bigaragara hari ubwoba ko iminota yari isigaye ishobora kuvamo ibindi.

Uyu munyezamu wa Tusker FC muri Kenya, yari amaze hafi imyaka itandatu adakinira Ikipe y’Igihugu nyuma yo kuyicibwamo n’uwayobora FERWAFA mu 2015. Kubura kwa Kwizera Olivier wari ufite ikari itukura, ni yo yabaye amahirwe ye.

Mvuyekure wagiye usohoka neza hagati mu mukino, yabanje kwigaragaza ku mupira watewe na Gildo Lourenco Vilanculos, awushyira muri koruneri. Nyuma y’iminota itatu, Gildo yongeye gutera umupira ukomeye, Mvuyekure arasimbuka awurenza izamu.

Mozambique yasabwaga kudakora ikosa ryo gutsindirwa i Kigali, ni yo yari yinjiye neza mu mukino, ibona amahirwe ya mbere ku mupira wahinduwe na Luis José Miquissone ku munota wa gatatu.

Uburyo bwa mbere bw’Amavubi bwari ubwo ku munota wa 17, aho Mutsinzi Ange yagerageje ishoti rikomeye yatereye muri metero 35, umunyezamu Julio Pedro awohereza muri koruneri.

Nyuma yo guhererekanya neza ku munota wa 24, Haruna yongeye guhindura umupira mwiza imbere y’izamu ariko Sugira Ernest uramurengana.

Muri iyi minota, ikipe y’u Rwanda yakinaga neza ndetse yabonye ubundi buryo ku mupira wacomekewe Haruna, awukurwaho na João Pedro Mussica mbere y’uko Mukunzi Yannick awutera mu biganza bya Julius Pedro Frenque.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rw’Amavubi, Byiringiro Lague na Niyonzima Olivier ‘Seif’ basimbura Manzi Thierry na Rubanguka Steve.

Uretse imipira ibiri yahinduwe na Niyonzima Haruna igaca ku ruhande rw’izamu, n’umupira watewe na Meddie Kagere, nta bundi buryo bukomeye bugana mu izamu bwabonywe n’Amavubi mbere y’uko yinjiza igitego.

Gutsinda uyu mukino byatumye Amavubi afata umwanya wa kabiri mu itsinda F n’amanota 5, akurikiwe na Mozambique inganya amanota ane na Cap-Vert. Iki gihugu cya nyuma kizakira Cameroun ku wa Gatanu.

Ku munsi wa nyuma wo muri iri tsinda uzakinwa ku wa 30 Werurwe, Cameroun ifite amanota 10 izakira u Rwanda mu gihe Mozambique izakira Cap-Vert.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

Rwanda: Emery Mvuyekure, Manzi Thierry (Byiringiro 46’), Nirisarike Salomon, Mustinzi Ange, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Mukunzi Yannick, Rubanguka Steve (Niyonzima 46’), Haruna Niyonzima ((c), Twizeyimana 90’), Meddie Kagere na Sugira Ernest (Iradukunda 72’).

Mozambique: Lulio Pedro Frenque, Sidique Sataca Ismail Mussagi, Manuel Nhanga Kambala, Faizal Abdul Bangal, Clésio Palmirim David Bauque, Luis Miquissone, Francisco Lopes Albino Muchanga,Bruno Alberto Langa, Stelio Ernesto, João Pedro Mussica na Guambe Saddan Rafael (c).

Mozambique yasohotse mu rwambariro mbere
Abakinnyi b'Amavubi baririmba Rwanda Nziza
Abakinnyi 11 b'Amavubi babanje mu kibuga
Abakinnyi ba Mozambique babanje mu kibuga
Rubanguka Steve yakinnye umukino wa mbere mu Amavubi
Sugira Ernest ahanganiye umupira na Pedro Mussica
Pedro Mussica na Lopes Albino bacungira hafi Sugira Ernest
Imanishimwe Emmanuel afunga umupira n'igituza
Sugira Ernest yahushije uburyo bwabazwe mu gice cya mbere
Abakinnyi b'Amavubi ku rukuta mbere y'uko Mozambique itera umupira uteretse
Omborenga Fitina agerageza gucenga abakinnyi ba Mozambique
Niyonzima Haruna wigaragaje muri uyu mukino, atwara umupira Stelio Ernest
Kwizera Olivier ntiyakinnye uyu mukino kubera ikarita itukura yabonye muri CHAN 2020
Bayisenge, Kimenyi na Kwizera bicaye ahagenewe abafana
Abakinnyi b'Amavubi bishimira igitego cya Byiringiro Lague

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .