U Rwanda ruzabanza kwakira Mozambique ku wa Gatatu tariki ya 24 Werurwe 2021 mbere y’uko rusura Cameroun ku wa 30 Werurwe mu mikino ibiri isoza iyo mu itsinda F ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021 kizaba mu ntangiriro z’umwaka utaha.
Umunyezamu Mvuyekure Emery ni we waherutse abandi bakinnyi bakina hanze mu kugera mu mwiherero w’Amavubi i Nyamata, aho yahageze ku Cyumweru ndetse biteganyijwe ko atangira gukora imyitozo kuri uyu wa Mbere, ibisubizo bya COVID-19 yafashwe nibigaragaza ko ari muzima.
Mvuyekure yatinze kwitabira ubutumire bw’Amavubi kubera umukino wa shampiyona ya Kenya, ikipe ye ya Tusker FC yanganyijemo na City Stars ibitego 2-2 ku wa Gatandatu.
Ni umwe mu bakinnyi batandatu bakina hanze umutoza Mashami Vincent azaba afite ku mukino wa Mozambique n’uwa Cameroun. Abandi ni Niyonzima Haruna na Kagere Meddie bakina muri Tanzania, Nirisarike Salomon ukina muri Armenia, Rubanguka Steve ukina mu Bugereki na Mukunzi Yannick ukina muri Suède.
Abandi babiri bahamagawe ariko ntibarekurwe n’amakipe yabo ni Rwatubyaye Abdul ukina muri Macedonia na Muhire Kevin ukina muri Oman.
Ikipe y’Igihugu ikomeje imyiteguro idafite Kimenyi Yves wasimbuwe na Rwabugiri Umar kubera imvune mu gihe Hakizimana Muhadjiri yarwaye COVID-19.
Mozambique izakina n’u Rwanda, biteganyijwe ko igera i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere n’indege yihariye. Itsinda ry’abakinnyi 21 ni ryo rihaguruka i Maputo mu gihe abakina hanze bamwe bazasanga bagenzi babo i Kigali.
Mbere y’uko hakinwa imikino ibiri isigaye mu itsinda F, u Rwanda ni urwa nyuma n’amanota abiri. Mozambique na Cap-Vert binganya amanota ane mu gihe Cameroun izakira irushanwa ritaha, ifite amanota 10 ku mwanya wa mbere.




Amafoto: FERWAFA
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!