Mutsinzi Ange wamaze gusinyira APR FC, yasezeye kuri Rayon Sports

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 1 Nyakanga 2019 saa 08:38
Yasuwe :
0 0

Myugariro wa Rayon Sports, Mutsinzi Ange, wamaze gusinyira APR FC, yasezeye kuri iyi kipe yari amaze imyaka itatu akinira, ayibwira ko yishimira ibihe yayigiriyemo, ko ariko batazakomezanya.

Mu minsi ishize, Rayon Sports yashatse kongerera uyu mukinnyi ukina inyuma iburyo no hagati amasezerano, ariko ababwira ko abanza kubitekerezaho.

Mutsinzi Ange yakinnye umukino we wa nyuma muri Rayon Sports ku wa Gatandatu, ayitsindira igitego ubwo yasezererwaga na AS Kigali muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Mutsinzi Ange yashimiye Rayon Sports yamuhaye icyizere n’umwanya wo gukina, aho yagarutse cyane ku bayobozi, abatoza ndetse n’abafana.

Ati” Mfashe umwanya wo gushimira amahirwe adasanzwe n’umwanya nahawe n’ikipe ya Rayon Sports mu myaka itatu ishize ndi umukinyi wayo.”

“By’umwihariko ndashimira abayobozi ku bw’ urukundo mwangararagarije mu gihe tumaranye. Ndashimira cyane abatoza bamfashije umunsi ku wundi bakampa icyizere no kunshoboza gukina. Ndashimira cyane abakinnyi bagenzi banjye twabanye mu gihe nari maze muri Rayon Sports.”

“Ndangije nshimira byimazeyo abafana ba Rayon Sports urukundo mwanyeretse kuva nahagera imyaka itatu ishize. Nkaba nagira ngo mbamenyeshe y’uko tutakomezanya nk’ umukinnyi wa Rayon Sports kuko ngiye gukomereza akazi ahandi.”

Mutsinzi Ange yageze muri Rayon Sports mu mwaka w’imikino 2016/17, avuye AS Muhanga yari imaze kumanuka mu cyiciro cya kabiri mu mwaka wabanje.

Uyu musore ari mu bamaze kugurwa na APR FC kimwe n’abarimo Manzi Thierry na Niyonzima Olivier ‘Sefu’ bakinanaga muri Rayon Sports, mbere y’uko aba bombi basezererwa.

Mu myaka itatu yari amaze muri Gikundiro, Mutsinzi yayifashije kwegukana Igikombe cya Shampiyona ya 2016/17 na 2018/19, Super Cup ya 2017 ndetse bagerana no muri ¼ cya CAF Confederation Cup ya 2018.

Mutsinzi Ange yabwiye Rayon Sports ko batazakomezanya, aho agiye gukomereza muri APR FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza