00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mutebi yasabye imbabazi abayobozi ba Musanze arahirira ko atazasubira gusoma ku icupa

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 25 Gicurasi 2021 saa 09:17
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu w’Umunya-Uganda wa Musanze FC, Mutebi Rashid, nyuma yo gusohorwa mu mwiherero w’ikipe kubera ubusinzi, yandikiye ubuyobozi bw’iyi kipe asaba imbabazi ndetse arahira ko atazongera gusoma ku nzoga na rimwe.

Ku wa 20 Gicurasi 2021, ni bwo uwari umutoza wa Musanze FC, Seninga Innocent, yasabiye ibihano rutahizamu w’iyi kipe, Mutebi Rashid kubera imyitwarire mibi ye irimo gusohoka mu mwiherero n’ubusinzi yari ikomeje kumuranga.

Mu ibaruwa Seninga yandikiye ubuyobozi yagaragaje ko Mutebi Rashid badaheruka kumuca iryera.

Ati ’’Perezida wa Musanze FC, mbandikiye ngira ngo mbamenyeshe ko umukinnyi witwa Mutebi Rashid ataraye muri camp mu ijoro ryo ku wa 18 n’irya 19 Gicurasi ntanitabire imyitozo, ndetse akaba atari yasabye cyangwa ngo ahabwe uruhushya n’ababishinzwe.’’

Yahise amusabira ibihano birimo kutagaruka mu mwiherero, kutongera kwitabira imyitozo ndetse n’imikino ya shampiyona kugeza itariki ya 30 Kamena 2021 no guhagarikirwa umushahara kugeza mu mpera za Kamena 2021.

Yakomeje ati "Ibi nkaba mbikoze mu rwego rwo kuzamura discipline [ikinyabupfura] no kumva ko nta muntu uri hejuru y’amategeko agenga ikipe ya Musanze FC.’’

Nyuma yo guhagarikwa kwa Mutebi Rashid, kuri uyu wa 25 Gicurasi 2021, ni bwo yandikiye ubuyobozi bwa Musanze FC asaba imbabazi ndetse avuga ko atazongera gusoma ku musemburo uwo ari wo wose.

Uyu rutahizamu, yicujije impamvu yakomeje kurangwa n’imyitwarire mibi yo gusinda akica akazi.

Ati “Ndicuza kuri buri kimwe. Ndanabashimira mwese kuri buri kimwe mwankoreye. Nanditse iyi baruwa ngira ngo nsabe imbabazi Komite Nyobozi y’ikipe kubera gusohoka mu mwiherero w’ikipe nta ruhushya mpawe nkamara iminsi ibiri ntaragaruka. Nongeyeho ko ntazongera gufata igisindisha icyo ari cyo cyose ndi mu mwiherero. Nongeye gusaba imbabazi mvuga ko ntazongera ukundi.”

Ntabwo ari ubwa mbere uyu rutahizamu avugwaho imyitwarire mibi irimo ubusinzi, kuko muri Etincelles FC yigeze guhagarikwa kubera kunywa inzoga bikamuviramo kwica akazi.

Ibaruwa Mutebi yandikiye Komite ya Musanze FC
Mutebi ni rutahizamu mwiza ariko ugorwa n'imyitwarire

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .