Mutebi Rashid uvuye mu bihano ari mu bakinnyi Mukura VS ijyana muri Sudani

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 11 Mutarama 2019 saa 10:03
Yasuwe :
0 0

Mukura VS ihagarariye u Rwanda muri CAF Confederation Cup yakoze imyitozo ya nyuma yitegura kujya muri Sudani guhangana na Al-Hilal FC Omdurman, iri kumwe na rutahizamu Mutebi Rashid wari warahanwe kubera imyitwarire mibi.

Kuri iki Cyumweru tariki 12 Mutarama 2019 nibwo uyu mukino ubanza w’ijonjora rya gatatu ry’irushanwa rihuza amakipe yatwaye ibikombe by’ibihugu iwayo, uzabera kuri ‘Al-Hilal Stadium’ yakira abantu ibihumbi 62 iri i Khartoum.

Mukura Victory Sports et Loisirs Football Club yavuye i Huye kuri uyu wa Kane tariki 10 Mutarama irara i Nyamata mu Bugesera, izindukira kuri stade Amahoro kuri uyu wa Gatanu ikora imyitozo ya nyuma mbere yo gufata indege iyijyana muri Sudani mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu, saa 01:45.

Abakinnyi 18 Mukura VS ijyana muri Sudani barimo rutahizamu w’umunya-Uganda Mutebi Rashid waherukaga gukinira Mukura VS mu Ugushyingo 2018 kuko nyuma yahagaritswe ashinjwa imyitwarire mibi irimo ubusinzi.

Umutoza wa Mukura VS Haringingo Francis yabwiye IGIHE ko yishimiye kuba agiye kujyana ikipe ifite abakinnyi beza kurusha abandi mu ikipe ye, nta bibazo by’imyitwarire mibi n’ibihano bivugwamo.

Ati “Abakinnyi bacu bari bamaze igihe kinini badakina bamaze kwisanga mu bandi, icyizere cyaragarutse, muri rusange abakinnyi bose icyizere cyarazamutse nta bwoba bafite, nizeye ko bazitwara neza."

Umukino wo kwishyura wa Mukura VS na Al-Hilal FC Omdurman uzabera kuri stade Huye tariki 19 Mutarama 2019, ikipe izakomeza ihite ibona itike y’amatsinda ya CAF Confederation Cup.

Urutonde rw’abakinnyi Mukura VS ijyana muri Sudani

Rwabugiri Omar, Ismail Wilonja, Janvier Mutijima, Rugirayabo Hassan, Iddy Said Djuma , Nshimirimana David, Tubane James, Munyakazi Youssuf Lure, Duhayindavyi Gael, Iradukunda Bertrand, Iragire Saidi, Cize Hussein Mugabo, Hatungimana Basil, Ndayishimiye Christopher, Munezero Dieudeone, Lomami Frank, Mutebi Rashid, na Twizerimana Onesme.

Umwuka ni mwiza muri iyi kipe ibura amasaha make ngo ifate indege yerekeza i Khartoum
Wilonja Ismail bavanye muri Le Flambeau de l'Est ari mu banyezamu bagaragaza impano
Myugariro Nshimirimana David yiteguye gufatanya n'ikipe ye gushaka intsinzi
Myugariro Saidi Iragire amaze kugira inararibonye
Onesme Twizerimana agomba guhanganira umwanya na Mutebi wagarutse
Rwabugiri Omar yari ahagaze neza mu myitozo kuri Stade Amahoro
Iradukunda Bertrand yiteguye urugendo rugana muri Sudani
Mutebi Rashid wari warahanwe ari mu bo Mukura VS ishobora kwifashisha muri Sudani
Mutijima Janvier wahoze muri AS Kigali ari mu bo MVS igenderaho muri iki gihe
Imyitozo ni yose ku bakinnyi ba Mukura Victory Sports
Hatungimana Basile wagize umwaka mubi mu 2018 kubera imvune, yatangiye neza uwa 2019
Umutoza Haringingo Franciss afitiye icyizere abakinnyi be
Duhayindavyi Gael afite inshingano zo kuyobora umukino wa Mukura VS
Ikipe izaba iyobowe na Ciza Hussein Mugabo nka kapiteni

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza