00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze FC yirukanye Seninga hagati mu mukino yanyagiwemo na Gasogi United

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 23 Gicurasi 2021 saa 05:27
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa Musanze FC bwafashe icyemezo cyo kwirukana umutoza Seninga Innocent mu mukino wa Shampiyona yatsindiwemo na Gasogi United ibitego 4-1 kuri iki Cyumweru.

Amakipe yombi ni amwe mu munani ahataniye kuguma mu Cyiciro cya Mbere muri uyu mwaka w’imikino wa 2021.

Nyuma y’uko igice cya mbere cy’umukino Gasogi United yari yakiriye mu Bugesera cyarangiye ari igitego 1-1, Musanze FC yatsinzwe ibindi bitego byihuta mu minota ya mbere y’igice cya kabiri.

Perezida wa Musanze FC, Tuyishime Placide ‘Trump’, yafashe icyemezo cyo kwirukana umutoza Seninga Innocent mu minota ya 60 ubwo byari bimaze kuba ibitego 4-1.

Iyi kipe yemeje aya makuru ibinyujije kuri Twitter.

Seninga Innocent yashoboraga kwirukanwa igihe icyo aricyo cyose, ni nyuma yo kunanirwa kuzamuka mu makipe umunani ahataniye igikombe ndetse akaba atari umutoza witwara neza hanze y’ikibuga.

Uyu mugabo watoje amakipe arimo Isonga FC, Kiyovu Sports, Etincelles FC na Police FC, yatozaga Musanze FC ku nshuro ya kabiri, aho yari yahawe amasezerano y’imyaka ibiri muri Gicurasi 2020.

Bwa mbere ayitoza, hari mu mwaka w’imikino wa 2017/18, aho yayitoje mu mikino yo kwishyura, akayifasha kuguma mu cyiciro cya mbere.

Nyuma yo gutsindwa na Gasogi United, Musanze FC izasubira mu kibuga ku wa Kane tariki ya 27 Gicurasi, aho izaba yakiriye AS Muhanga kuri Stade Ubworoherane.

Seninga Innocent yirukanywe na Musanze FC nyuma yo kunyagirwa na Gasogi United

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .