00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze FC yihereranye Etincelles isigara mu mibare igoranye ku munsi wa nyuma (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 13 Gicurasi 2021 saa 10:36
Yasuwe :
0 0

Mu mukino amakipe yombi yasoje afite abakinnyi 10 mu kibuga, Musanze FC yatsinze Etincelles FC ibitego 3-1 ku munsi wa gatanu wo mu itsinda C rya Shampiyona, isigara isabwa kuzatsinda AS Kigali no gutegereza ko Etincelles FC iyitsindira Police FC kugira ngo igire icyizere cyo gukomeza mu kindi cyiciro.

Musanze FC yaherukaga gutsindwa imikino ibiri yahuyemo na Police FC, yari yakiriye Etincelles FC mu mukino w’umunsi wa gatanu wo mu itsinda C wabereye kuri Stade Ubworoherane kuri uyu wa Kane.

Etincelles FC yo, yaherukaga kwitwara neza imbere ya AS Kigali, yakinnye idafite umunyezamu Nduwayo Danny ‘Barthez’ wavunitse urutoki.

Iyi kipe itozwa na Bizimungu Ally, yafunguye amazamu ku munota wa 11 ku gitego cyatsinzwe na Songa Isaïe.

Musanze FC yakiniraga mu rugo, byayisabye gutegereza iminota itanu gusa, ibona igitego cyishyuwe na Mutebi Rachid kuri penaliti. Twizerimana Onesme yatsinze icya kabiri ku munota wa 36 naho Akayezu Jean Bosco yitsinda icya gatatu mu minota y’inyongera isoza umukino.

Olivier Omadjondo Osonjo wa Etincelles FC na Dushimumugenzi Jean wa Musanze FC, bombi ntibasoje uyu mukino nyuma yo guhabwa amakarita atukura.

Gutsinda uyu mukino byatumye Musanze FC itozwa na Seninga Innocent igira amanota atandatu ku mwanya wa gatatu wo mu itsinda C, ikurikiye AS Kigali ifite 12 mu gihe Police FC ifite icyenda naho Etincelles FC ikagira atatu gusa.

Ku munsi usoza iyi mikino y’amatsinda, Musanze FC izasura AS Kigali mu mukino izaba isabwa gutsinda, ariko na Etincelles FC ikayitsindira Police FC kugira ngo yiyongerere icyizere cyo kurenga iki cyiciro.

Ingingo ya cyenda y’amategeko agenga shampiyona y’uyu mwaka, ivuga ko “Uko amakipe azakurikirana mu gihe imikino irangiye hagenderwa ku manota menshi yabonetse nyuma y’imikino yose, ikinyuranyo cy’ibitego nyuma y’imikino yose n’umubare mwinshi w’ibitego byinjiye mu mikino yose.”

Ikomeza ivuga ko kandi “Mu gihe amakipe abiri cyangwa arenze abiri ahuje ibiteganywa mu gika kibanza, kuyakurikiranya harebwa ibindi birimo: Umubare w’amanota yabonetse nyuma y’imikino yabaye hagati y’amakipe bireba, ikinyuranyo cy’ibitego, umubare w’ibitego byinshi byinjijwe, amanota ya fairplay, ibihano kuri ‘staff technique’ cyangwa tombora.”

Abakinnyi ba Musanze FC babanje mu kibuga
Abakinnyi ba Etincelles FC babanje mu kibuga
Intebe y'abatoza ba Musanze FC
Abasimbura ba Musanze FC
Intebe y'abatoza ba Etincelles FC bayobowe na Bizimungu Ally
Abasimbura ba Etincelles FC
Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage mu Karere ka Musanze, Kamanzi Axelle, yarebye uyu mukino
Tuyishime Placide 'Trump' uyobora Musanze FC
Visi Perezida wa mbere wa Musanze FC, Rwabukamba Jean Marie Vianney
Umunyamabanga Mukuru wa Musanze FC, Rutishereka Makuza Jean
Abakinnyi ba Musanze FC bajya inama mbere y'uko haterwa umupira uteretse
Twizerimana Onesme yatsinze kimwe mu bitego Musanze FC yabonye imbere ya Etincelles FC
Umutoza Seninga Innocent atanga amabwiriza ku bakinnyi be
Mutebi Rachid na Twizerimana Onesme batsindiye Musanze FC
Abakinnyi ba Musanze FC bishimira intsinzi yabagaruriye icyizere cyo kurenga amatsinda nubwo imibare igoranye

Amafoto: Musanze FC


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .