Inama yabaye ku wa Gatanu, niyo yafatiwemo umwanzuro wo kugabanyiriza abakozi umushahara, ariko bakabanza guhembwa ukwezi k’Ukuboza batarahabwa.
Umuvuguzi mushya wa Musanze FC, Uwihoreye Ibrahim usanzwe ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe [Team Manager], yabwiye urubuga rwa internert rw’iyi kipe ko bafashe iki cyemezo kubera ko nta marushanwa ari kuba muri iyi minsi.
Ati “Ni byo hari ukwezi kwa 12 bagomba guhembwa ukwezi kose kubera ko bagukozemo kandi si kera cyane ni vuba aha rwose, gusa kuva mu kwezi kwa mbere murabizi ko bari mu rugo kubera ko ibikorwa bya siporo byahagaze ,nta kazi gahari niyo mpamvu ikipe yahisemo kuzajya ibaha 30% y’ibyo bagenerwaga mu bihe bisanzwe.”
Amakuru IGIHE yamenye ni uko abakinnyi n’abandi bakozi ba Musanze FC bazahembwa bitarenze ku wa Gatatu dore ko ku wa Mbere ari umunsi w’ikiruhuko.
Kimwe n’andi makipe, Musanze FC yohereje abakozi bayo mu rugo nyuma y’uko Minisitiri ya Siporo ihagaritse Shampiyona ya 2020/21 ku wa 12 Ukuboza bitewe n’uko hari ubwandu bwa COVID-19 bwagaragaye muri amwe mu makipe.
Kugeza ubu ntibiramenyekana igihe iyi Shampiyona ishobora kongera gusubukurwa. Yahagaze hamaze gukinwa iminsi itatu gusa.
Kiyovu Sports yafashe icyemezo cyo guhagarika amasezerano y’abakozi bayo guhera ku wa 15 Mutarama mu gihe AS Muhanga bizatangirana na Gashyantare nyuma yo guhemba igice cy’ukwezi kwa Mutarama 2021.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!