00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze FC yasheshe amasezerano ya Seninga kubera ubusinzi no kutubaha abayobozi bayo

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 26 Gicurasi 2021 saa 03:34
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa Musanze FC bwafashe icyemezo cyo gusesa amasezerano y’uwari umutoza wayo, Seninga Innocent, bushinja imyitwarire mibi irimo ubusinzi no kutubaha abayobozi.

Ku Cyumweru, tariki ya 23 Gicurasi 2021, ni bwo Seninga Innocent yirukaniwe hagati mu mukino wa Shampiyona Musanze FC yatsinzwemo na Gasogi United ibitego 4-1.

Nyuma y’ibyo, Seninga yavuze ko yagambaniwe kuko hari abakinnyi baguriwe inzoga kugira ngo bamutsindishe nubwo ubuyobozi bwa Musanze FC bwabinyomoje.

Ishyirahamwe ry’Abatoza b’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryamaganye uburyo uyu mutoza yirukanywemo dore ko bitari bisanzwe kubona uwirukanirwa ku kibuga hagati mu mukino.

Nubwo havuzwe ibyo, amakuru IGIHE yamenye ni uko icyemezo cyo kwirukana Seninga Innocent cyashoboraga gufatwa igihe icyo ari cyose nyuma y’uko Musanze FC yisanze mu makipe arwanira kuguma mu Cyiciro cya Mbere.

IGIHE yamenye ko ku wa 19 Gicurasi 2021, hari raporo Seninga yohererejwe igaruka ku ngeso mbi z’abakinnyi ndetse n’ize bwite zirimo kunywa inzoga no kwinjiza mu mwiherero abantu batahabarizwa kandi binyuranyije n’amategeko yasinyiye.

Uyu mutoza yirukaniwe kandi kuba atarageze ku nshingano yiyemeje ubwo yahabwaga amasezerano y’imyaka ibiri muri Gicurasi 2020, aho yari yavuze ko azasoreza mu makipe atandatu ya mbere, akanatwara igikombe cy’Amahoro nyuma yo kugurirwa abakinnyi yifuza no guhabwa ibindi yasabye.

Hejuru y’ibyo, Seninga ashinjwa kandi kurangwa n’imyitwarire mibi no kutubaha ubuyobozi bw’ikipe, ibyo byatumye ku wa Mbere tariki ya 24 Gicurasi haterana inama yo kumusezerera burundu.

Ni ku nshuro ya kabiri Seninga Innocent yatozaga Musanze FC nyuma yo kuyibamo mu mikino yo kwishyura y’umwaka w’imikino wa 2016/17 ubwo yayifashaga kuguma mu Cyiciro cya Mbere.

Andi makipe Seninga yatoje arimo Isonga, Police FC, Kiyovu Sports na Etincelles FC.

Musanze FC yasheshe amasezerano ya Seninga ishinja ubusinzi no kutubaha abayobozi bayo
Seninga Innocent yari yasinye imyaka ibiri muri Gicurasi 2020

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .