00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze FC yanyomoje iby’ubugambanyi na ruswa byayivuzwemo

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 25 Gicurasi 2021 saa 12:31
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa Musanze FC bwanyomoje amakuru yatangajwe n’uwari umutoza wayo, Seninga Innocent, wavuze ko hari abakinnyi bahawe ruswa banakagurirwa inzoga kugira ngo bamutsindishe.

Seninga Innocent wari umaze amezi 11 atoza Musanze FC, yirukanywe ku Cyumweru, tariki ya 23 Gicurasi 2021, ubwo umukino yatsinzwemo na Gasogi United ibitego 4-1 wari ugeze ku munota wa 63.

Nyuma yo gusezererwa, uyu mutoza yavuze ko yagambaniwe, ashinja bamwe mu bakinnyi guhabwa ruswa no kugurirwa inzoga bagakina basinze hagamijwe kumutsindisha ngo yirukanwe.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuvugizi wa Musanze FC akaba n’Umuyobozi ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bwayo (Team Manager), Uwihoreye Ibrahim, yavuze ko ibyatangajwe n’umutoza Seninga ko hari abakinnyi bariye ruswa ari amatakirangoyi.

Ati “Ni ibintu bidafite aho bihuriye n’ukuri kuko ntabwo byigeze biba, nta n’ibimenyetso bifatika atanga ahubwo twizera ko bibaye ngombwa RIB yabikurikirana kugira ngo abantu babe abere. Abakinnyi yari yashyize hanze ni Sova na Dushimumugenzi, ni abakinnyi beza duheruka no kungerera amasezerano ngo badufashe, ndetse yagarutse no ku bayobozi b’ikipe kandi ntabwo bafata umwanya wo gukora ibintu bisenya ikipe yabo.”

“Ni ibintu byatubabaje bidutera agahinda kuko ni bo bicaye bamuha akazi, bamuzana hano. Seninga afite impamvu nyinshi zakabaye zaratumye yirukanwa muri Musanze FC, ariko abantu barakosa kenshi, ubuyobozi bukamugira inama, ariko ibibazo by’umusaruro muke ni byo byatumye ava hano.”

Yakomeje avuga ko Seninga yirukanywe kuko atageze ku ntego yari yiyemeje ubwo yahabwaga akazi muri Kamena 2020 akiyemeza kuzaba mu makipe umunani ya mbere muri Shampiyona.

Ati “Iyo umutoza yatanze intego nk’izo yaduhaye zo kuza mu makipe umunani ya mbere, iyo atabigezeho ikipe iramusezerera. Ubuyobozi bwasanze yarabubeshye kuko bwari bwashoye miliyoni 65 Frw bugura abakinnyi. Ibyo yavuze ni ugushaka kwikura mu isoni kuko yirukanywe ku munota wa 62 niba nibuka neza kandi uwamwirukanye si abakinnyi, ni ubuyobozi bw’ikipe.”

Ku bijyanye n’ubusinzi bwavuzwe ku bakinnyi barimo Moussa Ally Sova na Dushimumugenzi Jean, Umuvugizi wa Musanze FC yemeje ko banywereye inzoga mu mwiherero, ariko ubuyobozi bwabimenyeshejwe ndetse na Seninga akaba yari yabibwiwe, ariko agafata icyemezo cyo kubakinisha.

Ati “Ku bakinnyi bivugwa ko banyoye inzoga mu mwiherero, bikimara kuba raporo yashyikirijwe abayobozi babishinzwe mu buryo bwo kuganira nabo kandi nyuma y’inama yaduhuje n’abayobozi ku wa Gatandatu, na we [Seninga] yarabibwiwe mu magambo, ariko abayobozi ibyo bari babizi.”

“Ntabwo abakinnyi bacu kunywa inzoga bagiye gukina ari ibintu tubatoza cyangwa ngo tubibakorere, iyo umukinnyi afashwe arahanwa kandi n’abo bazahanwa. Seninga yabashyize kuri lisiti y’abazakina [na Gasogi] abizi neza ko banyoye inzoga.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo ari ibintu nza kugarukaho njya mu buzima bwa Seninga mu mwiherero, ibimuvugwaho ku byo ashinja abakinnyi ni byinshi, ariko ndamushimira ku gihe yabaye aha, nkamwifuriza ibihe byiza aho azajya kandi nizera ko hari imyitwarire azahindura.”

Abajijwe niba hari icyo apfa na Seninga Innocent wamushinje guhishira abakinnyi banywereye inzoga mu mwiherero, Uwihoreye yavuze ko yakamushimiye uburyo yamubaniye kuko hari amakosa ye yagiye abazwa kugeza ubwo ubuyobozi bw’ikipe bubyiboneye.

Ati “Ntacyo nashoboraga gupfa na Seninga kuko yabaga mu batoza nanjye nkaba mu bareberera ikipe kandi hari n’ibindi byiciro bitandukanye mu ikipe, twakoreraga hamwe ngo tubashe gutanga umusaruro. Nta mpamvu iri inyuma y’ikibuga nko kuba hari hari umukinnyi wabuze ibyangombwa, hari igihe twatinze kugera ku kibuga, hari igihe ibisubizo bya COVID-19 byatinze cyangwa ngo ibyo kurya bibure.”

“Kugeza uyu munsi, ku byo twakoze, Seninga yakabaye afata umwanya akadushimira kuko njye ndamushimira by’umwihariko, ariko ntazatume n’ibindi bijya hanze. Hari ibyo nagiye mbazwa n’ubuyobozi kenshi ko nahishiriye ngamije ngo mufashe, ariko niba bwarabyibonye bukabona amakosa menshi, nizere ko bimuha amasamo. Hari inshingano ze atuzuzaga. Ntabwo ndibubivuge ariko azabikosore.”

Perezida w’abafana ba Musanze FC, Nsanzumuhire Dieudonné ‘Buffet’ na we ari mu bagarutsweho na Seninga, aho yatunzwe agatoki ko ari we waguriye inzoga abakinnyi ndetse akabaha amafaranga ngo bitsindishe.

Uyu mugabo usanzwe ari nyir’uruganda “Urwunge” rutera inkunga Musanze FC, ni umwe mu bafata ibyemezo muri iyi kipe nk’umufatanyabikorwa ukomeye wayo.

Nsanzumuhire yabwiye IGIHE ko ibyatangajwe na Seninga ntaho bihuriye n’ukuri kuko atamugambanira agamije kumwirukanisha nyamara ari mu bagize uruhare rukomeye ngo asubire muri iyi kipe yigeze gutoza mu mwaka w’imikino wa 2016/17.

Yavuze ko kandi Seninga yagerageje kumuteranya n’ubuyobozi bukuru bw’ikipe ashaka ubutoni, aho yamubeshyeye ko yanze ko akinisha myugariro Mwiseneza Daniel.

Ati “Ashobora kuba atazi akamaro ka perezida w’abafana kuko ari muri Komite yamweguza ikamukuraho. Uretse n’ibyo ndi umufatanyabikorwa w’ikipe binyuze mu ‘Urwunge’, gusa ibyo ntabwo nabijyamo, aze kwibuka ko ari njye muntu wa mbere washyigikiye ko agaruka n’urugendo yanyuzemo rumukura i Nyamata mu bihe byari bigoye, ninjye wabigizemo uruhare abona uko agera hano.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo nagera aho kumugambanira. We ubwe yashatse ubutoni kwa perezida w’ikipe, ashaka kunteranya n’abakinnyi na we, aho yabwiye umuyobozi w’ikipe ko nanze ko azajya akinisha Mwiseneza Daniel. Umukinnyi yaranyibarije, dusanga ikibazo ni umutoza. Yakinnye n’ubushobozi bwacu, yabonye tumukorera byose agira ngo turi mu cyiciro kimwe. Natandukanye perezida w’abafana n’abafana basanzwe.”

Kuri ubu, Musanze FC yasigaranywe n’umutoza wungirije ‘Cannavaro’ ufatanya n’umutoza w’abanyezamu mu mikino iri imbere, uhereye k’uwa AS Muhanga uzaba ku wa Kane tariki ya 27 Gicurasi.

Nyuma yo kwirukanwa ku Cyumweru, Seninga Innocent (iburyo) yatangaje ko yagambaniwe aho hari abakinnyi bahawe amafaranga ngo bamutsindishe
Umuvugizi wa Musanze FC akaba na Team Manager, Uwihoreye Ibrahim, yavuze ko ibyatangajwe na Seninga ari amatakirangoyi
Perezida w’abafana ba Musanze FC, Nsanzumuhire Dieudonné ‘Buffet’ yavuze ko atari kugambanira Seninga kandi ari mu bagize uruhare rukomeye ngo asubire i Musanze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .