Musa Bility yahagaritswe na FIFA imyaka 10 anacibwa akayabo k’amadolari

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 25 Nyakanga 2019 saa 12:22
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, ryahagaritse umuyobozi nshingwabikorwa wa CAF, umunya-Libérie Musa Bility mu gihe cy’imyaka 10, rimushinja gukoresha nabi amafaranga yagenewe ibikorwa by’umpira w’amaguru mu gihugu cye.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Musa Bility yahagaritswe imyaka icumi, anacibwa amande angana $500,000 (asaga miliyini 458 Frw) n’ishirahamwe ry’umupira w’amaguru kw’isi FIFA.

Musa Bility yafatiwe ibi bihano kubera kurenga ku mategeko no kutagira imyifatire ikwiye umuyobozi, aho FIFA yatangaje ko yamukurikiranaga guhera muri Gicurasi 2018 ubwo hakorwaga igenzura ry’ikoreshwa ry’inkunga FIFA yageneye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Libérie, LFA.

FIFA ngo yasanze uyu mugabo w’imyaka 52 wahoze ari umuyobozi wa LFA, yarakoze amakosa arimo kwigwizaho amafaranga avuye mu kigega cyayo ndetse agakoresha abo bafitanye ubucuti.

Amafaranga uyu mugabo ashinjwa kwigwizaho harimo ayari agenewe kurwanya icyorezo cya Ebola " 11 against Ebola" hamwe n’ayo gufasha mu bindi bikorwa by’umupira w’amaguru,

Liberia ni kimwe mu bihugu bitatu bya Afrika byazahajwe na Ebola hagati ya 2013 na 2016, aho abantu barenga ibihumbi 10 bahitanywe n’iki cyorezo.
Mu itangazo ryayo, FIFA yavuze ko hari n’andi mafaranga yari agenewe LFA, yagiye mu bindi bigo bikorana na Musa Bility.

Musa Bility yafatiwe ibi bihano bikarishye mu gihe yaherukaga kurega FIFA na CAF mu rukiko rwa Siporo, avuga ko amasezerano y’ubufatanye bagiranye, aseswa.

Muri aya masezerano mashya, umunyamabanga Mukuru wa FIFA Fatma Samoura, yahawe gukurikirana CAF by’umwihariko mu gihe cy’amezi atandatu kugira ngo akemure ibibazo bitandukanye bivugwa mu mupira wa Afurika.

Musa Bility ni we wenyine wagaragaje ko adashyigikiye iki cyemezo cyafatiwe mu nama y’Inteko Rusange ya CAF ya 41 yabereye mu Misiri.

Musa Bility yafatiwe ibihano bikarishye na FIFA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza