00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mureke abakinnyi bisanzure, hari abakora ibirenze biriya- Nshimiyimana avuga kuri Seif

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 19 Ugushyingo 2021 saa 08:56
Yasuwe :
0 0

Umutoza wa AS Kigali, Nshimiyimana Eric, yasabye abafite aho bahurira n’abakinnyi kubarekera uburenganzira bwabo bakisanzura, ubwo yavugaga kuri Niyonzima Olivier ‘Seif’ wahagaritswe igihe kitazwi mu Ikipe y’Igihugu nyuma yo kurara mu kabyiniro ubwo Amavubi yari amaze gutsindirwa muri Kenya.

Seif yahagaritswe ku wa Kabiri mu gitondo, amasaha make nyuma y’umukino u Rwanda rwatsinzwemo na Kenya ibitego 2-1, aho ari we winjije iki gitego cy’Ikipe y’Igihugu.

Uyu mukinnyi ubanza mu kibuga, yasizwe na bagenzi be muri Kenya nyuma yo kurara mu kabyiniro, ariko agera i Kigali ku wa Kabiri ku mugoroba ndetse yabanje mu kibuga ubwo AS Kigali yatsindaga Gorilla FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa gatatu wa Shampiyona wabereye i Nyamirambo ku wa Kane.

Umutoza we, Nshimiyimana Eric, yavuze ko impamvu yamubanje mu kibuga ari uko azi ko ahagaze neza ndetse ibyamubayeho ari byo byagatumye amwereka ko amushyigikiye mu gihe kandi yasabye ko abakinnyi bahabwa ubwisanzure.

Ati “Icya ngombwa ni uko nari nzi ko yakinnye ku wa Mbere, uyu munsi turi ku wa Kane, yari ahagaze neza, twari tumukeneye cyane kuko njyewe byanshimisha umukinnyi wanjye akinnye umukino aho kwitoza naho ibindi, mureke abakinnyi bisanzure, niba Seif yakoze biriya, hari abandi bakora ibirenze.”

Yakomeje agira ati “Ahubwo, mumushyigikire niba byagenze kuriya, ni umuntu, ni nde udakosa? Icya ngombwa ni uko twe tugomba kumuba hafi. Nahise muhamagara ndamubwira ngo ntucike intege, dukine umupira. Ikibi ni uko yakora biriya yaza ntankinire neza, ibindi ntabwo ndi umupolisi we wo kumukurikirana.”

Gutsinda kwa AS Kigali byatumye igira amanota icyenda ku mwanya wa mbere mu gihe izakira Marines FC mu mukino w’umunsi wa kane wa Shampiyona uzaba ku wa Gatatu, tariki ya 24 Ugushyingo 2021.

Niyonzima Olivier 'Seif' (wa kabiri iburyo mu bahagaze) yabanje mu kibuga ubwo AS Kigali yatsindaga Gorilla FC igitego 1-0 ku wa Kane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .