Munyihanganire sinabasezeranya gukina indi myaka 20: Imbamutima za Cristiano Ronaldo wujuje imyaka 36

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 6 Gashyantare 2021 saa 03:09
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu wa Juventus n’Ikipe y’Igihugu ya Portugal, Cristiano Ronaldo, yashimiye abafana be ku munsi yujujeho imyaka 36, ariko ashimangira ko atabasezeranya gukina indi myaka 20 nk’uwabigize umwuga.

Ku wa Gatanu tariki ya 6 Gashyantare 2021, ni bwo Cristiano Ronaldo yujuje imyaka 36 ndetse kuri uyu munsi udasanzwe, yasangiye n’umuryango we.

Uyu mukinnyi umaze gutsinda ibitego 22 mu mikino 23 amaze gukinira Juventus muri uyu mwaka w’imikino, afatwa nk’umwe mu bakomeye babayeho mu mateka y’umupira w’amaguru ku Isi.

Nubwo abakinnyi benshi basubira inyuma iyo imyaka imaze kwiyongera, Ronaldo wakiniye amakipe arimo Real Madrid na Manchester United, ni we Juventus ishingiraho mu kugira icyizere cyo gutwara Shampiyona y’uyu mwaka w’imikino.

Ku wa Gatanu, yagiye ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, agaruka ku rugendo rwe rwo gukina nyuma yo kuzuza imyaka 36.

Ati “Imyaka 36, ni agatangaza. Birasa n’aho byose byatangiye ejo hashize, ariko uru rugendo rwuzuyemo umunezero n’inkuru nyinshi zo kwibuka. Umupira wanjye wa mbere nakinnye, ikipe yanjye ya mbere, igitego cyanjye cya mber... igihe kiraguruka.”

“Murakoze na none ku buryo munshyigikira ndetse n’ubutumwa bwanyu bwiza no kwiyemeza mwagize uyu munsi. Bisobanuye byinshi kuri njye kandi mwese mufite umwanya wihariye mu mutima wanjye.”

Ubu butumwa yabushyize kuri Instagram buri kumwe n’ifoto y’umuryango we ugizwe n’umukunzi we, Georgina Rodriguez, hamwe n’abana babo, imbere yabo hateretse umutsima w’isabukuru y’amavuko.

Yakomeje agira ati “Kuva i Madeira kugera i Lisbon, kuva i Lisbon kugera i Manchester, kuva i Manchester kugera i Madrid, kuva i Madrid kugera i Turin, ariko hejuru y’ibyo byose, kuva ku ndiba y’umutima wanjye kugera ku isi…natanze buri kimwe uko nari nshoboye, sinigeze nzuyaza kandi nagerageje gukora byose nshoboye.”

“Mu kunsubiza, mwampaye urukundo kandi muranshyigikira, kubabona byari ubufasha ntagereranywa kandi budafite ibindi bushingiyeho. Ku bw’ibyo, sinzabafasha kubashimira bihagije. Nta na kimwe nari kugeraho ntabafite.”

“Mu gihe nishimira isabukuru y’imyaka 36 maze mvutse, n’imyaka 20 nkina nk’umunyamwuga, munyihanganire kuko sinabasezeranya indi myaka 20 y’ibi. Gusa, icyo nabasezeranya, ni uko mu gihe cyose nzakomeza uru rugendo, mutazigera mubona ibiri munsi ya 100% byanjye.”

Nubwo gukina kwa Cristiano Ronaldo bizarangira umunsi umwe, uyu mugabo aherutse kuvuga ko nta mwana we azahatira gukina nibakura.

Imfura ya Cristiano Ronaldo, Cristiano Jr w’imyaka 10, akina mu ikipe y’abato ya Juventus, ariko se w’ikirangirire ashimangira ko atari ngombwa ko atera ikirenge mu cye.

Mu Ukuboza, Ronaldo yagize ati “Tuzareba niba umuhungu wanjye azaba umukinnyi ukomeye. Rimwe aranyigana. Nzamubwira ko bisaba gukora no kwigomwa kugira ngo uhirwe. Sinzamushyiraho igitutu ngo abe umukinnyi, ariko nabyishimira. Icyiza kurushaho ni uko yaba mwiza mu byo yahitamo byaba gukina cyangwa ubuganga.”

Muri iki cyumweru, Cristiano Ronaldo yinjije ibitego bibiri byafashije Juventus gutsinda Inter Milan 2-1 mu mukino ubanza wa ½ cya Coppa Italia mu gihe uwo kwishyura uzaba ku wa Kabiri tariki ya 9 Gashyantare 2021.

Kuri uyu wa Gatandatu, Juventus irakina na AS Roma mu mukino w’umunsi wa 21 wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Butaliyani, Serie A.

Cristiano Ronaldo yishimiye isabukuru ye y'amavuko ari kumwe n'umuryango we
Ronaldo yashimiye abafana be, ariko avuga ko atabasezeranya gukina indi myaka 20
Cristiano Ronaldo ni umwe mu bo Juventus ishingiye muri uyu mwaka w'imikino
Yamenyekanye cyane akinira Manchester United yo mu Bwongereza hagati ya 2003 na 2009, aho yayigezemo avuye muri Sporting CP y'iwabo muri Portugal
Guhera mu 2009 kugeza mu 2018, Cristiano Ronaldo yakiniye Real Madrid, ayivamo ajya mu Butaliyani

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .