Munezero Fiston wakiniraga Rayon Sports yasezeranye n’umugore we babanaga

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 16 Nyakanga 2017 saa 04:34
Yasuwe :
1 0

Myugariro wakiniraga Rayon Sports kuri ubu wamaze kwerekeza muri Police FC, Munezero Fiston, yasezeranye byemewe n’amategeko n’umugore we Munezero Tabita Falida bamaze imyaka irindwi babana ndetse bari hafi kubyarana umwana wa kabiri.

Uyu mukinnyi uri mu bagize uruhare mu guhesha Rayon Sports igikombe cya shampiyona uyu mwaka, yasabye Tabita aranamukwa kuri uyu wa Gatandatu 15 Nyakanga 2017 nyuma yo kumuhabwa anamwambika impeta y’urukundo.

Yamusabye umuryango we nyuma y’aho kuwa Kane w’iki cyumweru basezeranye imbere y’amategeko ku Murenge wa Kanombe.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Munezero yavuze ko mu gihe yari amaranye n’umugore we bagize umugisha mu bintu bitandukanye, babyara umwana w’umuhungu ndetse bakaba bitegura umukobwa, ariko avuga ko gusa atari atuje batarasezerana mu mategeko n’imbere y’Imana.

Yagize ati “Zari inzozi narimaranye igihe kirekire. Nifuzaga ko urukundo rwacu turwereka imiryango, tugasezerana mu mategeko. Kuri ubu umugore aratwite ntabwo twajya gusezerana mu rusengero gusa namara kubyara tuzahita tunasezerana imbere y’Imana.”

Munezero w’imyaka 27 kuri ubu wamaze kuba umukinnyi wa Police FC, yavuze ko nyuma y’ubukwe agiye kuruhuka gato yitegura kuzatangirana imyitozo na bagenzi be ubwo abatoza bazaba babahamagaye.

Munezero Fiston yasezeranye byemewe n'amategeko n'umugore we Munezero Tabita Falida
Munezero asuhuzanya n'imiryango y'umukobwa
Abasore bari baherekeje Munezero
Munezero yambika umugore we impeta
Munezero yavuze ko umugore namara kubyara bazahita bajya gusezerana n'imbere y'Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza