Mulisa utoza Amavubi U23 yasabye gusubika imwe mu mikino ya shampiyona

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 30 Ukwakira 2018 saa 01:11
Yasuwe :
0 0

Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 yatangiye imyitozo yitegura RDC mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika; Umutoza wayo, Jimmy Mulisa, asaba gusubika imwe mu mikino ya shampiyona ngo abone umwanya wo gutegura abakinnyi yahamagaye.

Abakinnyi barindwi gusa nibo batangiye umwiherero biganjemo abakina mu cyiciro cya kabiri na bamwe ba APR FC barekuwe n’Umutoza wabo Ljubomir Petrović ngo batangire imyitozo mu Mavubi y’abatarengeje imyaka 23.

Cyuzuzo Gaël, Byunvuhore Tresor, Rugambwa Jean Baptiste na Nkubana Marc ba Gasogi Utd; Hakizimana Adolphe wa Isonga FC, Ntwali Fiacre na Blaise Itangishaka ba APR FC nibo batangiye imyitozo.

Buregeya Prince na Byiringiro Lague nabo ba APR FC bari mu mwiherero ariko bakomeje kwitabwaho n’abaganga kuko bafite ibibazo bitatumye batangirana imyitozo na bagenzi babo.

Jimmy Mulisa yabwiye IGIHE ko hakenewe imbaraga zidasanzwe kuko iminsi 14 gusa agiye gutoza iyi kipe mbere y’umukino wa RDC ari igihe gito.

Ati “Nubwo abakinnyi benshi basanzwe baziranye ariko dukeneye gukorana imyitozo no gukina umukino umwe wa gicuti. Nasabye abayobozi ko bawudushakira mu minsi ya vuba kandi banyemereye ko babikoraho.”

Avuga ku kuba n’abo yahamagaye bataratangira imyitozo bose yagize ati“Ni ikibazo gikomeye. Nasabye ko umwe mu minsi itatu ya shampiyona igomba gukinwa mbere y’umukino w’Amavubi wakurwaho kuko byamfasha kubona bamwe mu bana babanza mu kibuga mu makipe yo mu cyiciro cya mbere nka; Marines FC, Rayon Sports na APR FC mu mpera z’iki cyumweru.”

Uyu mutoza yasabye ko umunsi wa Gatanu wa shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League’ wasubikwa. Biteganyijwe ko uzakinwa hagati ya tariki 6 na 8 Ugushyingo 2018, iminsi itandatu gusa mbere y’umukino w’Amavubi n’Ingwe za RDC.

Abakinnyi bakina hanze nka Nshuti Innocent wa Stade Tunisien na Biramahire Abeddy wa CS Sfaxien bazagera mu Rwanda tariki 9 Ugushyingo.

Aimable Nsabimana wa Minerva Punjab FC yo mu Buhinde na Ndahiro Derrick ukina muri SC Villa bo bazasanga bagenzi babo tariki 8 Ugushyingo 2018.

Abakinnyi barindwi nibo batangiye imyitozo
APR FC yarekuye Byiringiro Lague na Buregeya Prince bajya mu Amavubi U23
Blaise Itangishaka ari mu bakinnyi APR FC yemereye gutangira imyitozo mu Ikipe y'Igihugu
Corneille Hategekimana wirukanywe muri Rayon Sports ari mu batoza b'iyi kipe
Imyitozo yabereye ku kibuga cya Ferwafa
Mukura VS izakina umukino wa shampiyona idafite Mugabo Alexis umutoza w'abanyezamu bayo kuko ari mu Ikipe y'Igihugu
Ntwali Fiacre, Umunyezamu wa APR FC nawe ari kumwe na bagenzi be
Djabil Mutarambirwa ni we mutoza wungirije
Mulisa abona umunsi umwe wa shampiyona ukwiye gusubikwa kugira ngo abakinnyi be bitegure

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza