Mukura VS yasubiriye Rayon Sports, iyitsindira i Nyamirambo (Amafoto)

Yanditswe na Samson Iradukunda
Kuya 28 Ukwakira 2018 saa 07:10
Yasuwe :
0 0

Ikipe ya Mukura Victory Sports yatsinze Rayon Sports ibitego 2-1 mu mukino w’Umunsi wa Kabiri wa Shampiyona wakiniwe kuri Stade ya Kigali, i Nyamirambo kuri iki Cyumweru, tariki ya 28 Ukwakira 2018.

Ni umukino wabaye nyuma y’iminsi 77, Mukura ihatsindiye Rayon Sports kuri penaliti 3-1, iyitwara Igikombe cy’Amahoro yaherukaga mu 1992.

Intsinzi yo ku wa 12 Kanama 2018, yahesheje iyi kipe y’i Huye itike yo kuzahagarira u Rwanda muri CAF Confederation Cup.

Mu minota 20 ibanza y’umukino, amakipe yombi yatangiye atinyana, akinira cyane umupira hagati mu kibuga ariko Mukura ikarusha Rayon Sports kugera imbere y’izamu binyuze kuri kapiteni wayo Ciza Hussein. Yari yagoye ba myugariro ba Rayon Sports barimo Rwatubyaye Abdul utari uhagaze neza mu gice cya mbere na Kapiteni wayo Manzi Thierry.

Ibya Rayon Sports byahumiraga ku mirari iyo umupira wageraga kuri myugariro Nyandwi Saddam wari wakinishijwe ku ruhande rw’ibumoso ahanyura Rutanga Eric na Irambona Eric.

Ku munota wa 22, ni bwo Mukura Victory Sports yabonye igitego cya mbere. Mukunzi Yannick yahaye Nyandwi Saddam uramucika, ufatwa na Ndizeye Innocent wawushoreye gato asigarana n’umunyezamu wa Rayon Sports ahita awinjiza mu izamu.

Rayon Sports yatangiye gusatira ishaka kwishyura ariko abakinnyi bayo ntibabashe kubona inshundura z’izamu rya Rwabugiri Omar.

Ku munota wa 29, Mukura Victory Sports itozwa na Haringingo Francis yabonye igitego cyayo cya kabiri, nacyo cyatsinzwe na Ndizeye Innocent.

Ndizeye Innocent yatsindiye Mukura VS ibitego bibiri yabonye muri uyu mukino

Mu gice cya kabiri, umutoza wa Rayon Sports, Roberto Concalvez do Calmo ’Robertinho’ yakoze impinduka akuramo Mugisha Gilbert yinjiza Nova Bayama.

Rayon Sports yabonye igitego ku munota wa 52 gitsinzwe na Manzi Thierry winjije umupira mu izamu rya Mukura ryari ryitegeye Umusozi wa kigali awuteresheje umutwe.

Ku munota wa 74, abafana ba Rayon Sports bahagurukiye rimwe bibwira ko ikipe yabo ibonye igitego nyuma y’aho Bimenyimana Caleb yasigaranye na Rwabugiri amurobye, umupira awukoraho ujya muri koruneri itagize icyo ibyara.

Habura iminota icyenda ngo umukino utangire wajemo rwaserera nyuma y’imirwano hagati ya Bimenyimana Caleb washyamiranye na Rwabugiri Omar wakuyemo ishoti riremeye ryatewe na Djabel Manishimwe maze akagwa kuri Nova Bayama washakaga gusubizamo umupira yari amaze kuruka.

Habura iminota ine ngo umukino urangire, Rayon Sports yokeje igitutu izamu rya Mukura ishaka igitego kimwe cyari kuyifasha gutahana inota rimwe gusa ntibyakunze ubwo Mukunzi Yannick yateraga ishoti rikomeye umupira waciye hejuru y’izamu. Hari nyuma ya koruneri yari itewe na Djabel Manishimwe.

Iki gihe, bamwe mu bafana ba Rayon Sports batangiye gusohoka muri Stade baritahira. Umusifuzi yahushye mu ifirimbi ye bikiri ibitego 2-1.

Mukura yaherukaga gutsinda Rayon Sports muri Shampiyona ku wa 24 Ukwakira 2012.

Rayon Sports yatangiye shampiyona ya 2018/2019 itsinda Etincelles 1-0 mu gihe Mukura VS yatsinze Sunrise FC 1-0.

APR FC ni yo iyoboye urutonde n’amanota atandatu, inganya na Mukura VS.

Uko amakipe yatsindanye ku munsi wa Kabiri wa Shampiyona:

Ku wa 26 Ukwakira 2018

-  Police FC 5-1 Espoir FC
-  SC Kiyovu 0-0 Marines FC

Ku wa 27 Ukwakira 2018-10-28

-  Kirehe FC 0-0 AS Kigali
-  Amagaju FC 1-1 AS Muhanga
-  Sunrise FC 1-0 Gicumbi FC
-  Musanze FC 0-2 APR FC
-  Bugesera FC 1-0 Etincelles FC

Abafana ba Rayon Sports bari mu bicu nk'ibisanzwe
Abafana ba Mukura VS intero yari "Hunga twaje!"
Ndizeye Innocent yafashije Mukura VS gukura amanota atatu kuri Rayon Sports
Ndizeye Innocent yanyeganyeje inshundura inshuro ebyiri
Mukura VS yasubiriye Rayon Sports, iyitsindira i Nyamirambo
Wari umukino urimo ishyaka ryinshi ku mpande zombi
Roberto Concalvez do Calmo ’Robertinho’ ntiyahiriwe n'umukino
Haringingo Francis utoza Mukura Victory Sports avuye guha abakinnyi be amabwiriza yuko bitwara
Rwatubyaye Abdul ntiyari ahagaze neza mu gice cya mbere cy'umukino
Aba-Rayon i Nyamirambo umukino wasojwe bakonje
Ifirimbi ya nyuma yavuze, abakinnyi ba Mukura VS bagaragaza ibyishimo
Nyuma y'umukino byari ibyishimo ku bakinnyi ba Mukura VS

Amafoto: Mazimpaka Jean Pierre


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza