Rodolfo Zapata watoje AFC Leopards yo muri Kenya na Township Rollers yo muri Botswana, yahawe akazi kuri uyu wa Gatanu nk’umutoza mukuru mushya ku masezerano y’imyaka ibiri.
Uyu mugabo w’imyaka 54, wavukiye i Bella Vista, amaze imyaka 21 atangiye rugendo rw’ubutoza. Ibihe byiza yabigize muri Township Rollers yahesheje igikombe cya shampiyona ya Botswana mu mwaka w’imikino wa 2018/19 no gukina CAF Champions League.
Muri Mukura Victory Sports, azungirizwa na Mateso Jean de Dieu wigeze gutwarana Igikombe cy’Amahoro na AS Kigali mu 2019. Umutoza w’abanyezamu yagizwe Ndaruhutse Théogène uzwi nka Djabil, uyu akaba yarabaye mu makipe arimo Amagaju FC na Bugesera FC.
Mu mpera z’Ukuboza 2020 ni bwo Mukura Victory Sports yirukanye Umunya-Algeria Djilali Bahloul nyuma yo kunanirwa gutsinda imikino itatu ibanza ya Shampiyona.
Iyi kipe y’i Huye yabonye inota rimwe yakuye kuri Sunrise FC zanganyije ubusa ku busa, itsindwa ibitego 3-1 na Kiyovu Sports ndetse na 2-0 ku mukino wa AS Kigali.
Imikinire iri hasi y’uyu mutoza ni yo yatumye atererwa icyizere, yirukanwa hamwe n’abari bamwungirije. Kuva icyo gihe, Mukura Victory Sports yari yahawe Nshimiyimana Canisius wabaye umukinnyi wayo ndetse akaba asanzwe ari Umutoza w’ikipe y’abato nubwo imikino yahise ihagarikwa mu gihugu kubera COVID-19.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!