Mukura VS yaguze abakinnyi babiri barimo kapiteni wa Kiyovu Sports

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 30 Nyakanga 2019 saa 09:53
Yasuwe :
0 0

Mukura Victory Sports ikomeje kwiyubaka, kuri uyu wa Mbere yasinyishije abakinnyi babiri barimo Ngirimana Alex wari kapiteni wa Kiyovu Sports, ku masezerano y’imyaka ibiri.

Ngirimana Alex yasoje amasezerano y’imyaka ibiri yari afite muri Kiyovu Sports ku mpera z’umwaka w’imikino ushize.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, ni bwo Ubuyobozi bw’iyi kipe y’I Huye bwatangaje ko bwamaze gusinyisha uyu myugariro w’imyaka 29 ku masezerano y’imyaka ibiri.

Uretse Ngirimana, Mukura Victory Sports yasinyishije kandi umukinnyi wo hagati uca ku mpande, Mbazumutima Mamadou wakiniraga Sunrise FC mu mwaka ushize w’imikino.

Mbazumutima ni umwe mu bakinnyi bigeze kwifuza n’ubundi muri iyi kipe yambara umuhondo n’umukara ubwo yakiniraga Espoir FC mbere y’uko ajya mu Burasirazuba.

Mukura iheruka kwemeza umunya-Cameoun Mathurin Olivier Ovambe nk’umutoza wayo mushya mu myaka ibiri iri imbere, imaze kugura abakinnyi umunani bashya kugeza ubu.

Aba barimo; umunya-Ghana Muniru Abdul, Ntwari Evode watandukanye na APR FC, Ndayisenga Ramadhan wavuye muri Marines FC, Niyonkuru Ramadhan wavuye muri Musanze FC, Umwungeri Patrick utari ufite ikipe nyuma yo gusezera muri Police FC.

Hari kandi umunyezamu Nzarora Marcel wabarizwaga muri Musanze FC atakiniye mu mwaka ushize w’imikino, Ngirimana Alex wavuye muri Kiyovu Sports ndetse na Mbazumutimana Mamadou wakiniraga Sunrise FC.

Ngirimana Alex wakiniraga Kiyovu Sports yerekeje muri Mukura VS
Ngirimana ahanganiye umupira na Ssentongo Farouk Saifi wa AS Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza