Mukura VS yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro isezereye APR FC

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Kanama 2018 saa 06:54
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’imyaka icyenda ikipe ya Mukura VS yongeye kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro, isezereye APR FC, mu mukino amakipe yombi yanganyije igiteg 1-1.

Mukura VS yaherukaga ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro mu 2009, ubwo yatsindwaga na Atraco Fc, yanganyije na APR FC, mu mukino wo kwishyura wa ½ wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu gihe umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyirije i Huye 0-0.

APR FC niyo yabanje gutsinda igitego mu gice cya mbere cya Twizerimana Martin Fabrice kiza kwishyurwa mu gice cya kabiri ku gitego cyatsinzwe na Mutebi Rashid. Ibi bisobanuye ko kunganya byatumye Mukura VS, igera ku mukino wa nyuma bitewe n’igitego cyo hanze.

Mukura VS izahura ku mukino wa nyuma n’izakomeza hagati ya Rayon Sports na Sunrise FC, zizakina kuri uyu wa Kane kuri Sitade ya Kigali Nyamirambo. Umukino ubanza Sunrise yatsindiye Rayon Sports i Nyagatare ibitego 2-1.

Umukino wo guhatanira umwanya wa Gatatu n’uw’igikombe izaba ku Cyumweru tariki 12 Kanama 2018.

Ababanjemo ku ruhande rwa APR FC

Kimenyi Yves, Rugwiro Herve, Nsabimana Aimable, Imanishimwe Emmanuel, Omborenga Fitina, Butera Andrew, Nshimiyimana Imrani, Martin Twizeyimana Fabrice, Fiston Nkinzingabo, Iranzi Jean Claude na Hakizimana Muhadjiri.

Ababanjemo ku ruhande rwa Mukura VS

Rwabugiri Omar, Nshimirimana David, Iragire Saidi, Zagabe Jean Claude, Rugirayabo Hassan, Nkomezi Alexis, Duhayindavyi Gael, Ciza Hussein, Lomami Frank, Mutebi Rachid na Gashugi Abdoulkhalim.

Mukura yageze ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro isezereye APR FC /Ifoto: Ruhago Yacu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza