Mukura Victory Sports yaguze abakinnyi bane barimo umunya-Ghana

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 19 Nyakanga 2019 saa 12:52
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa Mukura Victory Sports bwatangaje ko bwamaze gusinyisha abakinnyi bane bashya barimo rutahizamu Muniru Abdul ukomoka muri Ghana.

Ikipe y’i Huye iheruka gusezererwa mu matsinda ya CECAFA Kagame Cup, aho yakoresheje abakinnyi biganjemo abatarahabwa amasezerano bari bavuye mu yandi makipe.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, Mukura Victory Sports yemeje ko yasinyishije rutahizamu w’umunya-Ghana Muniru Abdul wari umaze iminsi ayikoreramo imyitozo ndetse akaba yarayikiniye muri CECAFA Kagame Cup.

Uyu mukinnyi yasinye imyaka ibiri nyuma ya Ntwari Evode werekeje i Huye nyuma yo gusezererwa na APR FC.

Ntwari wamenyekanye cyane ari muri AS Kigali yifuzwaga kandi na Kiyovu Sports.

Undi mukinnyi wasinyiye Mukura Victory Sports kuri uyu wa Kane ni rutahizamu Ndayisenga Ramadhan wari umaze imyaka ibiri muri Marines FC nyuma yo kuyigeramo mu 2017, avuye muri Etincelles FC.

Aba bakinnyi bose bakaba barabanjirijwe na Niyonkuru Ramadhan wasinyiye Mukura Victory Sports ku wa Mbere, aho na we yari mu bifashishijwe muri CECAFA Kagame Cup.

Mukura yasoje umwaka ushize w’imikino iri ku mwanya wa gatatu yamaze gutakaza abatoza bayo barimo Haringingo Francis Christian na Rwaka Claude wari umwungirije bombi bagiye muri Police FC mu gihe uw’abanyezamu, Mugabo Alex, yifuzwa n’amakipe ya APR FC, Rayon Sports na Police FC.

Mukura Victory Sports yatakaje abakinnyi barimo kapiteni Ciza Hussein na Iragire Saidi bombi bagiye muri Rayon Sports, umunyezamu Rwabugiri Umar na Nkomezi Alex bagiye muri APR FC, Munyakazi Yousuf Lule na Kubwimana Cédric bagiye muri Police FC, Sibomana Patrick wagiye muri Yanga SC n’abandi batandukanye.

Umunya-Ghana Muniru Abdul yasinye imyaka ibiri muri Mukura
Muniru Abdul ahanganiye umupira n'umukinnyi wa Bandari FC muri CECAFA Kagame Cup y'uyu mwaka
Ntwari Evode na we yasinyiye Mukura Victory Sports
Mukura VS yakinnye CECAFA yarimo abakinnyi benshi batarahabwa amasezerano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza