Mukura Victory Sports idafite umutoza mukuru yemerewe gukina CECAFA Kagame Cup

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 21 Kamena 2019 saa 09:22
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika y’Uburasirazuba n’iyo Hagati, CECAFA, bwemeye ubusabe bwa Mukura Victory Sports ko izakina Kagame Cup y’amakipe izabera mu Rwanda guhera tariki ya 7 kugeza ku ya 21 Nyakanga.

Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 42 rizitabirwa n’amakipe 16, aho u Rwanda ruzaba ruhagarariwe na APR FC, Rayon Sports na Mukura Victory Sports.

Kuri uyu wa Kane, umunsi umwe mbere y’uko haba tombola y’uburyo amakipe azahura kuri uyu wa Gatanu, CECAFA yamenyesheje Mukura Victory Sports yatwaye igikombe cy’Amahoro cya 2018 ko izakina iri rushanwa riterwa inkunga na Perezida Kagame.

Mukura yamaze gutandukana n’umutoza mukuru Haringingo Francis Christian, yemeje ko izaba ifitwe na Rwaka Claude nk’umutoza wungirije mu gihe hatarafatwa undi mwanzuro.

Kwemerwa kw’iyi kipe, bisobanuye ko u Rwanda rugiye kwakira iri rushanwa ku nshuro ya gatandatu mu Mijyi ya Kigali, Huye na Rubavu, ruzaba ruhagarariwe n’amakipe atatu. APR F yegukanye iki gikombe inshuro eshatu muri eshanu cyakiniwe i Kigali.

Andi makipe azitabira CECAFA Kagame Cup 2019 ni Gor Mahia FC na Bandari FC zo muri Kenya; Azam FC na KMC zo muri Tanzania; KCCA FC na Proline zo muri Uganda; KMKM yo muri Zanzibar; AS Ports yo muri Djibouti; Heegan yo muri Somalia; TP Mazembe na Daring Motema Pembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Green Buffaloes yo muri Zambia na Atlabara FC yo muri Sudani y’Epfo.

CECAFA Kagame Cup yaherukaga kubera ku butaka bw’u Rwanda mu 2014, aho El Merreikh yo muri Sudani yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma APR FC igitego 1-0.

Mu mwaka ushize ubwo iri rushanwa ryari rimaze imyaka ibiri ridakinwa, ryasubukuriwe muri Tanzania, ryegukanwa na Azam FC itsinze Simba SC ibitego 2-1. APR FC yaviriyemo mu matsinda naho Rayon Sports iviramo muri ¼.

Iri rushanwa rihuza amakipe yo mu bihugu 12 byo mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba n’iyo hagati, riterwa inkunga na Perezida Kagame guhera mu 2002, aho ashyiramo inkunga y’ibihumbi $60 agabanywa amakipe atatu ya mbere.

Mukura yemerewe gukina CECAFA Kagame Cup izabera mu Rwanda mu kwezi gutaha
Haringingo Francis yamaze gutandukana na Mukura VS
Umutoza wungirije, Rwaka Claude ni we wabaye ahawe ikipe mu gihe hatarafatwa ikindi cyemezo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza