00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports FC yatsinze Bugesera FC, Mukura VS ikomeza kugorwa n’ibihe

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 27 Gicurasi 2021 saa 06:12
Yasuwe :
0 0

Mbere yo kujya mu kiruhuko cy’iminsi icumi, ikipe ya Rayon Sports FC yatsinze Bugesera FC mu makipe umunani ahatanira igikombe cya shampiyona, mu gihe mu munani zirwanira kutamanuka, Kiyovu Sports yatsindiye ku Mumena ikipe ya Mukura VS ikomeje kugorwa n’ibihe irimo.

Ni imikino yabaye kuri uyu wa Kane, aho mu mukino waberega mu karere ka Bugesera, Rayon Sports FC ibifashijwemo na Manace Mutatu ku munota wa 45 na Mugisha Gilbert ku munota wa 64 n’uwa 79 batsinze Bugesera FC 3-1, iyi kipe y’i Bugesera ikaba yatsindiwe na Rucogoza Djihadi ku munota wa 33.

Uyu mukino wari wabanjirijwe n’uwa Police FC yatsinze Marines FC 2-1, iyi kipe y’Igipolisi cy’u Rwanda yatsindiwe na Mico Justin na Iyabivuze Osée mu gihe Marines FC yatsindiwe na Ishimwe Fiston.

Indi mikino yabaye ni iyo mu makipe umanani ahatanira kutamanuka mu cyiciro cya kabiri, aho Kiyovu Sports ibifashijwe na Robert Saba watsinze ibitego bibiri na Samson Babuwa, batsinze Mukura VS 3-0 mu mukino wabereye ku Mumena.

Musanze FC yo yatsinze AS Muhanga 3-1 mu mukino wabereye kuri Stade Ubworoherane, hanyuma Etincelles FC ibifashijwe na Muganza Isaac na Nzayisenga Jean d’Amour witsinze batsinze Sunrise FC 2-1.

Uko byifashe mu makipe umunani ahanganiye igikombe:

AS Kigali FC: Amanota 4

APR FC: Amanota 4

Rayon Sports FC: Amanota 3

Bugesera FC: Amanota 3

Police FC: Amanota 3

Rutsiro FC: Inota 1

Espoir FC: Inota 1

Marines FC:0

Amakipe umanani ahataniye kutajya mu cyiciro cya kabiri:

Kiyovu Sports: Amanota 6

Gasogi United: Amanota 4

Gorilla FC: Amanota 4

Musanze FC: Amanota 3

Etincelles FC: Amanota 3

Sunrise FC: Inota 1

Mukura VS: Inota 1

AS Muhanga: 0

Mukura VS ikomeje kurwana n'iminsi mibi irimo
Rayon Sports FC yegereye AS Kigali FC na APR FC ziyirusha inota rimwe gusa
Kiyovu Sports yanyagiye Mukura VS bituma iyobora ikipe zirwanira kutamanuka mu cyiciro cya kabiri
AS Kigali FC nayo uyu mwaka ushobora kuzayibera mwiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .