Mukansanga Salma mu bazasifura Imikino Olempike ya Tokyo 2020

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 21 Mata 2021 saa 10:45
Yasuwe :
0 0

Umusifuzi mpuzamahanga w’Umunyarwandakazi, Mukansanga Salma Rhadia, yatoranyijwe mu bazasifura Imikino Olempike izabera i Tokyo mu Buyapani kuva tariki ya 23 Nyakanga kugeza ku ya 8 Kanama 2021.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryemeje ko Mukansanga yatumiwe mu bazasira Imikino Olempike ya Tokyo 2020.

Mukansanga Rhadia Salma yaherukaga kandi gutoranywa mu basifuzi umunani bo muri Afurika, bazatoranywamo abazasifura Igikombe cy’Isi cy’Abagore cya 2023 muri Nouvelle-Zélande.

Asanzwe ari mu basifuzi bahagaze neza muri Afurka, aho yasifuye Igikombe cy’Isi cy’Abagore cyabereye mu Bufaransa mu 2019 n’icya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 20 cyabereye mu Misiri mu 2019.

Mu mpera z’umwaka ushize, uyu musifuzi w’Umunyarwandakazi yatoranyijwe muri 20 babigize umwuga muri Afurika, bahawe amasezerano y’umwaka umwe na CAF.

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, yatangaje ko abo basifuzi 20 babigize umwuga barimo abagabo 18 n’abagore babiri, bazajya bagenerwa umushahara n’amahugurwa abafasha gukomeza kuba ku rwego rwiza.

Imikino Olempike yagombaga kuba mu 2020, yimurirwa mu mpeshyi y’uyu mwaka kubera icyorezo cya COVID-19. Mu mupira w’amaguru, Afurika izahagararirwa na Misiri, Afurika y’Epfo na Côte d’Ivoire mu bagabo mu gihe mu bagore hazitabira Zambia gusa.

Mukansanga Salma ari mu bazasifura Imikino Olempike ya Tokyo 2020 izaba mu mpeshyi y'uyu mwaka
Mukansanga asanzwe ari mu basifuzi 20 bakomeye muri Afurika, bahembwa na CAF

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .