Muhadjiri ntabwo ari mu bakinnyi 20 APR FC izifashisha muri CECAFA Kagame Cup

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 5 Nyakanga 2019 saa 01:16
Yasuwe :
0 0

Mu gihe habura umunsi umwe ngo irushanwa rya CECAFA Kagame Cup rigiye kuba ku nshuro ya 42 ritangire kubera mu Mijyi itatu yo mu Rwanda, ikipe ya APR FC yatangaje abakinnyi 20 izifashisha, batarimo rutahizamu Hakizimana Muhadjiri ugiye kwerekeza ku mugabane wa Aziya.

Hakizimana Muhadjiri wanitabiriye imyitozo y’ikipe y’ingabo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, arerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu ijoro, aho agiye gukora isuzuma ry’ubuzima mu ikipe ya Emirates FC ishaka kumutangaho ibihumbi $300.

Mu bakinnyi 20 APR FC izakoresha muri CECAFA, batarimo Muhadjiri, harimo 11 bashya mu gihe abandi icyenda ari abari basanzwe muri iyi kipe.

Ishimwe Kevin na Niyomugabo Claude ba AS Kigali, Rwabuhihi Aime Placide na Nizeyimana Djuma bavuye muri Kiyovu Sports, ni bo bakinnyi bashya baraye batangiye umwiherero muri iyi kipe i Shyorongi, biyongera ku bandi icyenda bari bayimazemo iminsi.

Ahishakiye Hértier, umunyezamu waguzwe muri Marines FC, ni we mukinnyi mushya utazakoreshwa muri iri rushanwa rigiye kumara ibyumweru bibiri ribera mu Mujyi wa Kigali, uwa Huye n’uwa Rubavu.

APR FC izakina umukino ufungura CECAFA Kagame Cup kuri uyu wa Gatandatu, aho izahura na Proline FC yo muri Uganda guhera saaa 16:00 kuri Stade ya Kigali. Uyu mukino uzabanzirizwa n’undi wo mu itsinda C uzahuza Heegan FC yo muri Somalia na Green Eagles yo muri Zambia.

Abakinnyi 20 APR FC izakoresha muri CECAFA Kagame Cup

  1. Rwabugiri Umar
  2. Ntwari Fiacre
  3. Mutsinzi Ange
  4. Rwabuhihi Aime Placide
  5. Manzi Thierry
  6. Niyigena Clément
  7. Omborenga Fitina
  8. Imashimwe Emmanuel
  9. Niyomugabo Jean Claude
  10. Niyonzima Olivier Sefu
  11. Nkomezi Alex
  12. Mushimiyimana Mohamed
  13. Butera Andrew
  14. Niyonzima Ally
  15. Ishimwe Kevin
  16. Manishimwe Djabel
  17. Sugira Ernest
  18. Usengimana Danny
  19. Byiringiro Lague
  20. Nizeyimana Djuma
Hakizimana Muhadjiri werekeza muri Aziya gukora isuzuma ry'ubuzima ntabwo azakinira APR FC muri CECAFA Kagame Cup

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza