Mugheni Fabrice wari kapiteni wa Kiyovu Sports yasinyiye Rayon Sports

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 5 Ukwakira 2018 saa 01:36
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo kurega Kiyovu Sports muri Ferwafa, ayishinja kutamuhemba Fabrice Mugheni yasinye imbanzirizamasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports, ndetse biteganyijwe ko atangira imyitozo kuri uyu wa Gatanu.

Saa 11:30 zo kuri uyu wa Gatanu nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwarangije kumvikana no gusinyisha Mugheni Kakule Kasereka Fabrice, wahoze yitwa Mutuyimana Moussa.

Uyu mukinnyi yasinye imbanzirizamasezerano yemeza ko nta kipe afite kuko Kiyovu Sports, yari abereye kapiteni imaze amezi ane itamuhemba kuko itegeko rya 14 rya FIFA, rigenga kugura no kugurisha abakinnyi mu ngingo yaryo ya mbere, ryemerera umukinnyi umaze amezi abiri adahembwa kwigira mu ikipe ashaka.

Amakuru agera kuri IGIHE yemeza ko uyu mukinnyi yasinye imbanzirizamasezerano y’imyaka ibiri azahabwa agaciro ari uko yabonye urwandiko rumurekura ruvuye muri Kiyovu Sports.

Mugheni yandikiye Ferwafa tariki 17 Nzeri 2018 asaba kurenganurwa. Gusa Munyengabe Omar umwe mu bayobozi ba Kiyovu Sports, yabwiye IGIHE ko impamvu uyu mukinnyi adahembwa ari uko yataye akazi.

Ati “Aracyadufitiye amasezerano y’umwaka umwe. Ikibazo dufitanye avuga ko ari imishahara ariko natwe dufite uko tubifata. Fabrice ukwezi kwa Gatandatu shampiyona yarangiyemo yaraguhembwe.

“Mu kwezi kwa karindwi yagiye gukora igeragezwa muri Simba SC atadusabye uruhushya ntabwo twari kumuhemba kuko ntawe twari dufite. Twatangiye imyitozo tariki 12 z’ukwa munani (Kanama) ariko kuva ubwo ntabwo yakoranye na bagenzi be. Urumva ko nta mpamvu twari dufite zo guhemba umukozi utitabira akazi.”

Mugheni avuga ko nta baruwa yemewe n’amategeko yandikiwe asabwa ibisobanuro cyangwa ahagarikwa ku kazi muri Kiyovu Sports.

Uyu mukinnyi nashobora gutsinda Kiyovu Sports akerekeza muri Rayon Sports araba ayisubiyemo kuko yayikiniye imyaka ibiri 2015-16 na 2016-17 ayitwaramo ibikombe bibiri; icya shampiyona 2017 n’icy’amahoro 2016.

Mugheni (hagati) ari mu bahesheje Rayon sports igikombe cya shampiyona 2016-17
Ubuyobozi bwa Kiyovu sports bwemeza ko kujya mu igeragezwa muri Simba atasabye uruhushya niyo ntandaro yo kudahembwa
Fabrice ashobora gusohoka muri Kiyovu sports nyuma yo kuyikinira umwaka umwe, aha yishimiraga igitego yatsinze Rayon muri Mata
Ibi bije nyuma y'iminsi mike agaragaye ku myitozo ya Kiyovu sports yambaye imyenda ya Rayon sports
Ibaruwa Mugheni yandikiye Ferwafa ayisaba kurenganurwa
Itegeko rya FIFA ryemerera Fabrice Mugheni kwishakira indi kipe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza