00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu zirwanira kutamanuka, Kiyovu izakira imikino itatu ikomeye: Uko Tombola yagenze

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 20 Gicurasi 2021 saa 08:30
Yasuwe :
0 0

Nyuma ya Tombola y‘uko amakipe umunani ya mbere azahura, no mu makipe umunani ya nyuma yamaze kumenya uko azahura hagati yayo yishakamo ebyiri zizajya mu cyiciro cya kabiri.

Iyi Tombola yabaye kuri gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, ku cyicaro gikuru cy’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, buri kipe ikaba yari yahagarariwe.

Nkuko ingengabihe y’iyi mikino ibigaragaza, ikipe ya Kiyovu Sports yagize amahirwe yo gutombola kuzakira amakipe atatu akomeye muri aya umunanani ya nyuma, aho izabanza Mukura VS, igakurikizaho Musanze FC na Sunrise FC.

Uko Tombola yagenze.

Umunsi wa mbere:

Mukura VS&L vs Gasogi United

AS Muhanga vs Kiyovu Sports

Gorilla FC vs Etincelles FC

Gasogi United vs Musanze FC

Umunsi wa kabiri:

Kiyovu Sports vs Mukura VS&L

Etincelles FC vs Sunrise FC

Musanze FC vs AS Muhanga

Gasogi United vs Gorilla FC

Umunsi wa gatatu

Mukura VS&L vs Etincelles FC

Kiyovu Sports vs Musanze FC

Sunrise´FC vs Gasogi United

AS Muhanga vs Gorilla FC

Umunsi wa kane:

Musanze FC vs Mukura VS&L

Gasogi United vs Etincelles FC

Gorilla FC vs Kiyovu Sports

AS Muhanga vs Sunrise FC

Umunsi wa gatanu:

Mukura VS&L vs Gasogi United

Musanze FC vs Gorilla FC

Etincelles FC vs AS Muhanga

Kiyovu Sports vs Sunrise FC

Umunsi wa gatandatu:

Gorilla FC vs Mukura VS&L

AS Muhanga vs Gasogi United

Sunrise FC vs Musanze FC

Kiyovu Sports vs Etincelles FC

Umunsi wa karindwi:

Mukura VS&L vs AS Muhanga

Gorilla FC vs Sunrise FC

Gasogi United vs Kiyovu Sports

Etincelles FC vs Musanze FC

Aya makipe yose azahura, aho buri imwe izahura n’indi umukino umwe gusa, bisobanuye ko buri kipe izakina imikino irindwi hanyuma hakazabonekamo ebyiri zizaba iza nyuma ari nazo zizahita zimanuka mu cyiciro cya kabiri.

Nk’uko imikino yo guhatanira igikombe cya shampiyona izatangira ku Cyumweru ku 23 Gicurasi 2021, n’iy’amakipe yo kurwanira kutajya mu cyiciro cya kabiri nayo izaba ikinwa.

Mukura VS&L izaba irwana no kutajya mu cyiciro cya kabiri
Kiyovu Sports yashoye amafaranga menshi ku isoko, izaba irwana no kutajya mu cyiciro cya kabiri
Gasogi United nayo iri mu zizarwanira no kutamanuka
Gorilla FC ifite akazi gakomeye ko kutazaza muri ebyiri za nyuma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .