00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu marira menshi, Messi utegerejwe i Paris yasezeye kuri FC Barcelone (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 8 Kanama 2021 saa 03:24
Yasuwe :
0 0

Lionel Messi yafashwe n’ikiniga, ararira, ubwo yasezeraga kuri FC Barcelone yakiniye imyaka 17 mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri iki Cyumweru, aho yemeje ko ari mu biganiro na Paris Saint-Germain.

Ku wa Kane, tariki ya 5 Kanama 2021, FC Barcelone yatangaje ko itazakomezanya na Lionel Messi kuko yananiwe kumwongerera amasezerano kubera ikibazo cy’amikoro n’imikorere muri La Liga.

Nyuma y’umunsi umwe, Joan Laporta uyobora iyi kipe, yatangaje ko kugumana Messi byari kuyishyira mu gihombo izikuramo mu myaka 50 iri imbere.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri iki Cyumweru, tariki ya 8 Kanama 2021, Lionel Messi wabanje gufatwa n’ikiniga akarira, yavuze ko yari yemeye kugabanya umushahara kugira ngo agume muri FC Barcelone.

Ati “Nakoze buri kimwe kugira ngo ngume muri Barça. Mu mwaka ushize sinashakaga kuhaguma, uyu mwaka ho nabishakaga, ariko ntabwo byashobotse. Nakwifuje kubasezera mu buryo butandukanye n’ubu, nkabikorera muri Stade. Ndizera ko nzagaruka hano.”

Yakomeje agira ati “Nari numvishijwe ko ngomba gukomeza hano muri Barça. Ni mu rugo, ni iwacu. Nta kibazo na kimwe cyari mu masezerano. Nari nemeye kugabanya umushahara kugeza kuri 50% kandi nta kindi bansabye. Ibyo nasomye ko nasabwe kugabanya umushara kugeza kuri 30% ni ibinyoma.”

Abajijwe uko abona FC Barcelone itamufite, Messi yavuze ko ari ikipe ikomeye ku Isi, izakomeza kubaho uko byari bisanzwe kuko nta muntu uyiruta.

Uyu mukinnyi yemeje kandi ko gutandukana na FC Barcelone ari icyemezo gikomeye kibaye mu buzima bwe.

Ati “Yego, ni ibihe bitoroshye mu rugendo rwo gukina. Ni andi mateka atangiye. Gutangira kuri zeru biragoye. Ku muryango wanjye na none biragoye kuko bakuriye muri uyu mujyi.”

Ku bijyanye no kuba hari ibiganiro yagiranye na Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, Messi yemeje ko byabayeho, ariko avuga ko batarumvikana.

Ati “PSG birashoboka, yego. Kugeza ubu ntacyo turumvikana. Nahamagawe n’abantu benshi nyuma y’itangazo ryashyizwe hanze na FC Barcelone. Turacyavugana.”

Messi yavuze ko nta kidasanzwe ku ifoto yifotozanyije n’abakinnyi ba Paris Saint-Germain barimo Neymar, Leandro Paredes, Angel Di Maria na Marco Verratti.

Ati “Nta cyihishe inyuma y’iyi foto. Ni ifoto y’inshuti ziri mu biruhuko hamwe. Nta kirenzeho.”

Ikinyamakuru L’equipe cyo mu Bufaransa cyatangaje ko Messi ategerejwe i Paris kuri iki Cyumweru ndetse akorerwa isuzuma ry’ubuzima ku mugoroba cyangwa ku wa Mbere mu gitondo.

Bivugwa ko azajya ahembwa miliyoni 25€ ku mwaka (hatarimo uduhimbazamusyi). Azishyurwa kandi miliyoni 25€ zo gusinya.

Lionel Messi ukomoka muri Argentine, yageze muri FC Barcelone mu 2001 ubwo yari afite imyaka 14 gusa mu gihe yatangiye gukina mu ikipe nkuru mu 2004.

Uyu mugabo w’imyaka 34, atandukanye na FC Barcelone afite agahigo ko kuyitsindira ibitego 672 ndetse yayifashije kwegukana ibikombe 10 bya La Liga, bine bya Champions League, birindwi bya Copa del Rey, anatwara Ballon d’Or esheshatu.

Ibikombe Lionel Messi yatwaranye na FC Barcelone byazanwe ahabereye ikiganiro n'abanyamakuru
Lionel Messi yafashwe n'ikiniga ubwo yasezeraga kuri FC Barcelone
Messi yananiwe kwifata asuka amarira
Abakinnyi ba FC Barcelone bari bitabiriye iki kiganiro n'abanyamakuru
Messi akomezwa na Jordi Alba na Antoine Griezmann nyuma y'ikiganiro n'abanyamakuru
Umutoza Ronald Koeman asuhuzanya na Lionel Messi bakoranye mu mwaka ushize w'imikino
Lionel Messi yatandukanye na FC Barcelone nyuma y'imyaka 21 ayigezemo
Messi yavuze ko nta cyihishe inyuma y'ifoto yifotozanyije n'abakinnyi ba PSG barimo Neymar

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .