00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu mafoto: Stade ya Kigali yahindutse nshya mu gihe gito

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 22 Gicurasi 2021 saa 11:13
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo gukorerwa amavugurura nk’uko Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yabisagaba u Rwanda, kuri ubu muri Stade ya Kigali izwi nka Stade Régional Nyamirambo, buri kimwe cyahise gihinduka gishya ndetse ihita yemererwa gukinirwamo amarushanwa mpuzamahanga ya CAF na FIFA.

Kugeza ubu, u Rwanda ruri mu bihugu bifite ibibuga byemewe na CAF nyuma y’uko Stade ya Kigali yemerewe kwakira amarushanwa yose ya CAF na FIFA.

Mu ntangiriro z’ukwezi gushize, Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yamenyesheje FERWAFA ko mu gihe Stade ya Kigali yaba itavuguruwe bitarenze uko kwezi, izakurwa mu bibuga byemerewe kwakira amarushanwa mpuzamahanga.

U Rwanda rwahise rukora ibyasabwaga byose kugira ngo iyi Stade ibe yemerewe kwakira imikino mpuzamahanga ya CAF na FIFA uhereye ku yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi yari iteganyijwe muri Kamena nubwo nyuma yimuriwe muri Nzeri.

Bimwe mu byo CAF yasabaga ko byavugururwa kuri iyi Stade, ni ukongera ubwogero n’ubwiherero bw’abakinnyi, gusukura mu rwambarariro rw’amakipe n’urw’abasifuzi, gutunganya intebe zicaraho abasimbura n’abasifuzi no gukorera isuku (gusiga amarangi) ahagenewe abandi baza muri Stade harimo abafana n’ababa bafite inshingano zitandukanye ku kibuga.

Muri uku kwezi nibwo CAF yatangaje stade zemerewe kwakira imikino mpuzamahanga muri Afurika, ndetse hanatangajwe ibihugu bifite stade zitemerewe kwakira imikino mpuzamahanga ariko bihabwa iminsi yo kuba byamaze kuvugurura.

IGIHE yatembereye muri Stade ya Kigali, ifata amafoto agaragaza ubwiza bwayo nyuma y’uko imaze kuvugururwa.

Icyapa gisobanura aho buri muntu yagenewe guca
Ikibuga kiratunganywa buri gihe
Igice gikunda kwicaramo abafana ba Rayon Sports FC
Mu gice cy'ahatwikiriye ni uku hameze
Ukinjira ahaherereye ibyumba by'urwambariro rw'amakipe hasizwe amarangi mashya
Ukirenga umuryango munini, ni uku habaye
Warenze ahadatwakiriye ugana ahatwikiriye
Ahazwi nko mu gice cy'abafana ba Kiyovu Sports (Kwa Seburengo)
Igice cyagenewe abanyamakuru
Ahagenewe abanyacyubahiro (VIP)
Muri VIP habaye hashya
Mu gice cyegereye VIP
Hasanwe byinshi kuri Sitade ya Kigali
Hanze ku nzu irimo urwambariro rw'amakipe
Muri Stade ya Kigali ubona hari byinshi byahindutse
Mu rwambariro rwa mbere uva ku marembo aturuka kuri Hotel Baobab
Aha naho hakunda kwicara abafana ba Rayon Sports FC
Aho amakipe aca asohotse mu rwambariro aje mu kibuga
Ukinjira mu rwambariro rwa mbere rw'amakipe
Hanze y'urwambariro rwa mbere
Ku marembo ya kabiri ya Sitade ya Kigali
Ahaparikwa imodoka zazanye abakinnyi
Iyo ukinjira ugana mu rwambariro rw'amakipe
Urwambariro rw'abakinnyi rwa kabiri
Aho abakinnyi bicara iyo bageze mu rwambariro
Utubati tumanikwamo imyenda y'abakinnyi
Imbere ubona harabaye heza
Iyo uvuye mu bwiherero uhita ukaraba intoki
Mu bwogero bw'abakinnyi
Mu bwiherero bw'abakinnyi
Ahagana ku cyumba cyagenewe gukorerwamo ikiganiro cy'abatoza n'abanyamakuru

AMAFOTO: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .