00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu Bufaransa: Abafana ba Nice bakubise abakinnyi ba Marseille umukino urahagarara

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 23 Kanama 2021 saa 11:25
Yasuwe :
0 0

Umukino wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bufaransa, Ligue 1, wahuje amakipe y’abakeba Nice na Marseille, wahagaritswe utarangiye ku Cyumweru nyuma y’imvururu zabaye ubwo abafana ba Nice biraraga mu bakinnyi n’abatoza ba Marseille bakabakubita.

Dimitri Payet ukinira Marseille mu kibuga hagati, yabanje gukubitwa icupa mu mugongo ku munota wa 75, riturutse mu gice cy’abafana ba Nice ubwo umukino wari hafi kurangira. Uyu mukinnyi wakiniye West Ham mu Bwongereza, yahise arisubiza mu bafana.

Abafana ba Nice bari bamaze umwanya baburirwa n’ushinzwe gutangaza uko umukino umeze kuri stade, ko bakwiye kurekera gutera ibintu mu kibuga, bahise birukira mu kibuga gusagarira Payet ndetse amashusho agaragaza umwe mu bakozi ba Marseille akubita igipfunsi umwe mu bafana bagiye mu kibuga.

Amakipe yombi yahungiye mu rwambariro, ariko nyuma umusifuzi Bénoît Bastien atangaza ko umukino uhagaze. Abakinnyi ba Nice bari basubiye mu kibuga mu gihe aba Marseille bo banze kugaruka.

Perezida wa Nice, Jean Pierre Rivere, yari yasabye abafana gutuza akoresheje indangururamajwi zo ku kibuga, ariko abakinnyi ba Marseille bari barakaye, banze kubyihanganira ngo bongere gukina.

Ubwo hari imvururu mu kibuga, umutoza wa Marseille, Jorge Sampaoli, na we ntiyoroheye abakinnyi ba Nice mbere y’uko ajyanwa mu rwambariro.

Ikinyamakuru L’Equipe cyatangaje ko abakinnyi ba Marseille barimo Payet, Matteo Guendouzi na Luan Peres bakomerekeye muri izi mvururu mu gihe hahise hitabazwa polisi ngo yirukane abafana ba Nice.

Hari amafoto yasangijwe ku mbuga nkoranyamabaga agaragaza Payet afite amaraso ndetse yakomeretse mu mugongo mu gihe andi agaragaza Matteo Guendouzi na Luan Peres basa n’abanizwe mu ijosi.

Ikinyamakuru RMC cyatangaje ko Perezida wa Marseille, Pablo Longoria n’uwahoze ari umukinnyi wa Nice, Jose Cobos, na bo bashyamiranye aho bari bicaye.

RMC yatangaje kandi ko abakinnyi babiri ba Nice; Jean Clair Todibo na Justin Kluivert bakubiswe bikomeye n’ushinzwe umutekano muri Marseille.

Perezida wa Marseille, Longoria, yavuze ko umusifuzi yari ku ruhande rwabo, avuga ko umukino utakomeje kubera umutekano utari wizewe, ariko abategura Ligue 1, LFP, bahitamo ko ukomeza.

Ati “Dukwiye gushyiraho amategeko tugenderaho kandi ya ngombwa mu mupira w’amaguru w’u Bufaransa. Umusifuzi twari kumwe, yatwemereye ko umutekano utizewe. Icyemezo cye cyari uguhagarika umukino, ariko LFP yafashe icyemezo cyo kongera gutangira umukino. Ntabwo tubikozwa.”

Ubwo umukino wahagararaga, byari igitego 1-0 cya Nice, cyinjijwe n’Umunya-Suède Kasper Dolberg ku munota wa 49.

Kwanga gusubira mu kibuga kwa Marseille bivuze ko Nice yahise ihabwa amanota atatu ku ntsinzi y’ibitego 3-0 (mpaga) hakurikijwe amategeko ya Ligue de Football Professionnel (LFP).

Byitezwe ko Marseille ijuririra iki cyemezo.

Abafana ba Nice bamanutse hasi ku kibuga guhangana n'abakinnyi ba Marseille
Umufana agerageza gutera umugeri umukinnyi wa Marseille
Imvururu zabaye ku mukino wa Nice na Marseille zatumye uhagarara utarangiye
Umutoza Sampaoli yagaragaye ashwana n'abakinnyi ba Nice
Abapolisi bitambitse abafana kugira ngo umukino ube ariko Marseille yanga gusubira mu kibuga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .