Ikipe y’Igihugu ya Mozambique igomba kugera i Kigali ku wa Mbere, imaze iminsi mike itangiye imyitozo ndetse kugeza kuwa Gatanu hakoraga abakinnyi 16 gusa.
Umutoza Luís Gonçalves yagize ibibazo bitandukanye birimo kubura abakinnyi barindwi bakina mu Burayi, bimanywe n’amakipe yabo.
Ibi byatumye yisubiraho, ahamagara kapiteni we, Elias Gaspar Pelembe bita Dominguez, yari yarengeje ingohe kuko atari yizeye urwego rwe, ariko akaba aheruka gusinyira Polokwane City.
Kuri ubu, Gonçalves ntagifite mu mibare ye abakinnyi barimo Witi (Nacional da Madeira), Zainadine Júnior na Amancio (Marítimo), bose bakina muri Portugal, Reginaldo (Shkupi) ukina muri Macedonia na David Malembane wa Lokomotovi muri Bulgaria.
Igikomeza imibare y’uyu mutoza ni uko kugeza ku wa Gatanu yari afite abakinnyi 16 gusa mu mwiherero, barimo 15 bakina muri Mozambique n’umwe ukina muri Portugal mu gihe Kito, Amadu na Bhéu basanzwemo COVID-19.
Luís Gonçalves yizeye kuzashingira ku barimo Dominguez witabira umwiherero kuri iki Cyumweru, Luís Miquissone ukinira Simba SC, Abel “Maestro” Joshua wa Vitória de Guimarães muri Portugal), Kambala (Baroka FC) na Chico (TS Sporting) bombi bakina muri Afurika y’Epfo, Clésio wa Zira FK muri Azerbaijan, Gildo (Amora), Geny Catamo (Sporrting), Ricardo Mondlane (Rio Ave) na Pepo (Cova da Piedade) bose bakina muri Portugal.
Mu bandi ashobora gutekerezaho ariko bigoranye kumenya niba azabakoresha ku mukino w’u Rwanda ni ba myugariro Mexer Sitóe wa Bordeaux na Reinildo Mandava wa Lille, bombi bari mu Banyafurika bemerewe na guverinoma y’u Bufaransa kujya gukinira ibihugu byabo.
Nyuma y’uko abantu batandukanye barimo Memphis Depay ukinira Lyon watabaje Perezida Macron, batishimiye kwangirwa kujya gukinira ibihugu byabo hanze y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, guverinoma y’u Bufaransa yisubiyeho kuri icyo cyemezo nk’uko byatangajwe na RMC Sport ku wa Gatandatu.
Gusa, aba bakinnyi bazava mu Bufaransa bashyiriweho amabwiriza akarishye, aho kugira ngo basubire mu Bufaransa basabwa kuzagenda n’indege yihariye mu rwego rwo kwirinda kujya mu kato k’iminsi irindwi no gukorerwa ibizamini bya PCR buri munsi.
Kugeza ubu, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Mozambique ntiriratangaza niba ryiteguye guhamagara Mexer na Reinildo kugira ngo bazitabire umukino w’u Rwanda n’uwa Cap-Vert, yombi izaba tariki ya 24 n’iya 30 Werurwe 2021.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!