Mozambique: Rayon Sports yitoje imurikiwe n’amatara y’imodoka

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 16 Mata 2018 saa 08:39
Yasuwe :
1 0

Rayon Sports yageze i Maputo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, ku mugoroba ishaka kujya gukora imyitozo ntiyahabwa icyo yari yagenewe, abafana bayishakira ikindi kitagira amatara biba ngombwa ko bacana ay’imodoka.

Rayon Sports yatsinze ibitego 3-0 mu mukino ubanza wa CAF Confederation Cup yakinnye na Costa do Sol i Kigali, yahuye n’ibibazo bitandukanye i Maputo aho yerekeje mu mukino wo kwishyura.

Umuyobozi Mukuru wa Diaspora Nyarwanda muri Mozambique, Basiga Louis, yabwiye IGIHE ko ku mugoroba iyi kipe yashatse kujya gukora imyitozo ibura ikibuga yari yagenewe gukoreraho.

Yagize ati "Hari ikibuga bagombaga gukoreraho saa 17 h00 ariko ku munota wa nyuma ikipe (Costa do Sol) yanze kugitanga biba ngombwa ko hashakishwa ikindi bigizwemo uruhare n’Abanyarwanda bari aha bakodesha ikibuga kitagira n’amatara bacana ay’imodoka aba ariyo ikoreraho."

Yakomeje avuga ko iyi myitozo yakurikiwe n’abafana benshi.

Rayon Sports irasabwa kudatsindwa ibitego birenze bibiri ikazahita yerekeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup, yabikora ikaba ibaye ikipe ya mbere mu mateka y’u Rwanda igeze muri iki cyiciro.

Ntituravugana n’uruhande n’abaherekeje Rayon Sports ngo dusobanukirwe neza imbogamizi zabayeho ngo ntibahabwe ikibuga gikwiye.

Rayon Sports yakoze imyitozo imurikiwe n’amatara y’imodoka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza