00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mohamed Salah yafashije Liverpool kunyagirira Manchester United iwayo (Amafoto)

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 25 Ukwakira 2021 saa 12:09
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu w’Umunya-Misiri Mohamed Salah yinjije ibitego bitatu muri 5-0 ikipe ye ya Liverpool yatsinze Manchester United mu mukino w’umunsi wa cyenda wa Premier League wabereye kuri Old Trafford kuri iki Cyumweru.

Liverpool imaze iminsi ihagaze neza, yafunguye amazamu ku munota wa gatanu, ku gitego cyinjijwe na Naby Keïta warobye umunyezamu David De Gea nyuma yo guherezwa umupira mwiza na Mohamed Salah.

Nyuma y’iminota umunani, Liverpool yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Diogo Jota ku mupira wahinduwe na Trent Alexander-Arnold mbere y’uko Mohamed Salah atsinda ibindi bitego bibiri ku munota wa 35 n’uwa gatanu w’inyongera mu gice cya mbere.

Bamwe mu bafana ba Manchester United batangiye gusohoka muri stade nyuma y’igice cya mbere. Umutoza wayo, Ole Gunnar Solskjaer, yakoze impinduka za mbere, Paul Pogba asimbura Mason Greenwood.

Nta kinini byahinduye kuko Liverpool yatsindiwe igitego cya gatanu na Mohamed Salah ku munota wa 50 aherejwe na Jordan Henderson.

Manchester United yasigaye ari abakinnyi 10 mu kibuga nyuma y’ikarita itukura yahawe Paul Pogba wakiniye nabi Naby Keïta ku munota wa 60.

Cristiano Ronaldo yatsinze igitego cyanzwe nyuma y’uko ikoranabuhanga ry’amashusho ryifashishwa mu misifurire [VAR] ryagaragaje ko hari habayeho kurarira.

Gutsinda uyu mukino byatumye Liverpool ifata umwanya wa kabiri n’amanota 21, irushwa rimwe na Chelsea ya mbere mu gihe Manchester United ifite amanota 15 ku mwanya wa karindwi.

Liverpool yaherukaga gutsindira ibitego bitanu ku kibuga cya Manchester United mu 1936, aho yayitsinze 5-2.

Mohamed Salah yabaye umukinnyi wa mbere watsinze Manchester United ibitego bitatu ku kibuga cyayo nyuma ya Ronaldo w’Umunya-Brésil wabikoze akinira Real Madrid mu 2003.

Naby Keita yafunguye amazamu ku munota wa gatanu
Keita na Mohamed Salah bishimira igitego cya mbere
Nyuma y'iminota umunani, Diogo Jota yatsinze igitego cya kabiri ku mupira wahinduwe na Trent Alexander-Arnold
Abakinnyi ba Liverpool bishimira igitego cyatsinzwe na Jota
Mohamed Salah atsinda igitego cyabaye icya gatatu cya Liverpool mu mukino ku munota wa 38
Mbere y'uko amakipe yombi ajya kuruhuka ni bwo Salah yatsinze igitego cya kane
Salah yatsinze igitego cye cya gatatu mu mukino arobye De Gea
Mohamed Salah yishimira igitego cya gatanu cya Liverpool mu minota ya mbere y'igice cya kabiri
Cristiano Ronaldo na bagenzi be bageze aho babura ibisubizo bibagarura mu mukino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .