Minnaert yishongoye ku bayobozi bamwirukanye muri Rayon Sports bikamuhesha kwishyurwa akayabo

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 6 Kanama 2019 saa 02:07
Yasuwe :
0 0

Uwahoze ari umutoza wa Rayon Sports, Umubiligi Ivan Minnaert yashimiye abagabo babiri bahoze mu buyobozi bwayo, Rutagambwa Martin na Muhirwa Prosper, batumye yirukanwa binyuranyije n’amategeko none ubu akaba agiye kwishyurwa asaga miliyini 32.5 Fw.

Kuri uyu wa Mbere ni bwo hagiye hanze imyanzuro y’Akanama nkemuramakimbirane mu Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, aho kategetse Rayon Sports kwishyura Minnaert asaga miliyoni 32.5 Frw kuko yirukanwe binyuranyije n’amategeko mu mwaka ushize.

Uyu mugabo w’Umubiligi yashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga, ashimira Muhirwa Prosper wari Visi Perezida w’ikipe na Rutagambwa Martin wigeze kuba Visi Perezida w’Umuryango wa Rayon Sports, ko batumye abona Noheli n’Ubunani hakiri kare.

Ati ”Ejo hashize FERWAFA yampaye impano ya Noheli. Ndashimira Martin na Prosper bakoze igishoboka cyose kugira ngo nirukanwe binyuranyije n’amategeko muri Rayon Sports.”

“Ni icyemezo cyari gikwiye kuko amategeko arabigaragaza neza, nta mahitamo bafite kuko batabikoze bashobora gufatirwa ibihano birimo kwangirwa kugura abakinnyi, gukurwa mu marushanwa mpuzamahanga ndetse no kuba bamanurwa mu cyiciro cya kabiri nk’uko byari bigeye kuba mu gihe cya wa mutoza w’umunye-Congo.”

Rayon Sports yatangaje ko yiteguye kujuririra iki cyemezo cyo kwishyura Minnaert.

Si ubwa mbere Rayon Sports irezwe ko yirukanye umutoza binyuranyije n’amategeko kuko na Raoul Shungu yayireze muri FIFA, akishyurwa ibihumbi ibihumbi $31.2 mu 2014.

Ivan Minnaert azishyurwa miliyoni 32.5 Frw kuko yirukanwe na Rayon Sports binyuranyije n'amategeko
Minnaert yishimiye ko Martin na Prosper bamufashije kubona Noheli hakiri kare
Muhirwa Prosper (hagati) yashimiwe na Minnaert kuba atumye abona Noheli n'Ubunani hakiri kare
Rutagambwa Martin na we yari mu bari badashyigikiye ko Minnaert akomeza gutoza Rayon Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza