Minnaert wizeye intsinzi kuri Young Africans, yatangaje abakinnyi 18 aserukana batarimo Usengimana Faustin

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 14 Gicurasi 2018 saa 12:49
Yasuwe :
0 0

Rayon Sports ihagarariye u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup, irahaguruka i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 14 Gicurasi yerekeza muri Tanzania aho izahura na Young Africans mu mukino wa kabiri w’amatsinda idafite myugariro Usengimana Faustin.

Iyi kipe yakoze imyitozo ya nyuma mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere kuri Stade Amahoro, biteganyijwe ko igomba guhaguruka n’indege ya RwandaAir saa 23:00 z’ijoro yerekeza i Dar es Salaam ikazakora imyitozo kuri Uwanja wa Taifa kuwa Kabiri ari naho hazabera umukino na Young Africans ku wa Gatatu tariki ya 16 Gicurasi 2018.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umutoza Ivan Minnaert yatangaje ko agiye gushaka amanota atatu yiyongera kuri rimwe yakuye kuri Gor Mahia mu mukino wabereye i Kigali gusa bitazaba byoroshye kuko bitewe n’igihe Young Africans irimo ubu bigoye kuyiga.

Yagize ati “Ubu biragoye gusesengura Young. Ejo yagiye gukina na Mtibwa Sugar ifite abakinnyi 15 gusa (itsindwa kimwe ku busa), ubushize yagiye gukina na Tanzania Prisons (itsindwa bibiri ku busa). Icyo twe tugomba gukora ni ukumva ko ku mukino wacu bashobora kuba baje bose kandi bashaka gutsinda kuko amarushanwa aratandukanye.”

Young Africans yanyagiwe ibitego bine ku busa na USM Alger mu mukino wa mbere wa CAF Confederation Cup, imaze imikino umunani itabasha gutsinda ikaba ifite n’ibibazo by’amikoro byatumye bamwe mu bakinnyi bakomeye bivumbura banga gusubira mu kibuga kubera kudahembwa.

Rayon Sports irajyana abakinnyi 18 batarimo myugariro Usengimana Faustin wahagaritswe na CAF kubera ikarita y’umuhondo yahawe ku mukino wa Gor Mahia ikazaba itanafite Rwatubyaye Abdul utaremererwa gukina aya marushanwa nyuma yo kuva mu mvune kuko atari yarashyizwe ku rutonde.

Abakinnyi 18 Rayon Sports ijyana muri Tanzania

Ndayishimiye Eric Bakame, Ndayisenga Kassim, Manzi Thiery, Irambona Eric, Mutsinzi Ange Jimmy, Mugabo Gabriel, Kwizera Pierrot, Nyandwi Saddam, Rutanga Eric, Mugume Yacine, Manishimwe Djabel, Muhire Kevin, Bimenyimana Bonfils Caleb, Hussein Tchabalala, Christ Mbondi, Ismaila Diarra, Mukunzi Yannick na François Mugisha.

Rayon Sports yaramutse ifata amafoto ajyanye n'umwambaro mushya abakinnyi bagiye kujya baserukana / Ifoto: KT

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza