Minnaert uheruka kwirukanwa na Rayon Sports yerekeje muri Al-Ittihad Tripoli yo muri Libya

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 30 Nzeri 2018 saa 08:58
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’amezi abiri yirukanwe muri Rayon Sports, umutoza w’Umubiligi Ivan Jacky Minnaert yasubiye muri Al-Ittihad Tripoli yo muri Libya, ngo ayibere umutoza mukuru mu mwaka utaha w’imikino.

Tariki 20 Nyakanga 2018 nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwafashe umwanzuro wo guhagarika uwari umutoza wabo Ivan Minnaert bamushinja kudakorana neza n’abamwungirije, byatumaga ikipe idatanga umusaruro.

Uyu mutoza wagumye mu Rwanda muri aya mezi abiri yari amaze nta kazi afite, abifashijwemo n’abashinzwe kumushakira isoko, agiye gusubira muri Al-Ittihad Tripoli yo muri Libya, ikipe yigeze kubera umuyobozi mu bya tekiniki anatoza amakipe yayo y’ingimbi mu 2014.

Minnaert utashatse kuvuga byinshi ku masezerano mashya agomba gusinya muri iyi kipe, yemereye IGIHE ko agomba kuba ari muri Libya kuri uyu wa 1 Ukwakira 2018.

Ati “Ndacyari i Kigali ariko ndahava kuri iki Cyumweru. Nagombaga kujya iwanjye ariko ndanyura Istambul aho mfatira indege injyana muri Libya kuko hari gahunda mfite yo ninyirangiza nibwo nzajya gusura umuryango wanjye utuye muri Espagne.”

Al-Ittihad Tripoli bivugwa ko yamaze kumvikana nayo kuyitoza umwaka umwe ikamuhemba 8000$ (ishuro ebyiri z’ayo yahembwaga muri Rayon Sports) akazasinya amasezerano kuri uyu wa Mbere.

Uyu mutoza uzwiho kudatinda mu kazi kamwe, agiye guhindura ikipe ku nshuro ya munani mu myaka ine amaze atoza muri Afurika kuva 2014.

Andi makipe yatoje ni Al-Ittihad (2014), Djoliba AC (2014-2015), Rayon Sports (2015-2016), AFC Leopards (2016), Mukura Victory Sports (2017), AS Kaloum Star (2017), Black Leopards (2017) na Rayon Sports (2018).

Ivan Jacky Minnaert yasubiye muri Al-Ittihad Tripoli, ikipe yanyuzemo mu 2014
Ivan Jacky Minnaert yabonye akandi kazi nyuma yo kwirukanwa na Rayon Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza