Minispoc na Ferwafa mu biganiro ku hazaza ha Mashami nk’umutoza mukuru w’Amavubi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 6 Kanama 2019 saa 11:35
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Umuco na Siporo n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, bakomeje ibiganiro ku hazaza h’umutoza w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, Mashami Vincent uri ku musozo w’amasezerano.

Mashami yahawe gutoza ikipe y’igihugu muri Kanama umwaka ushize ndetse amasezerano ye azarangirana n’uku kwezi.

Ferwafa yashyikirije Minisiteri y’Umuco na Siporo raporo igaragaza uko Mashami yitwaye mu gihe cy’umwaka amaze atoza ikipe y’igihugu.

Umuvugizi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, Mugabe Bonnie yabwiye IGIHE ko kugeza ubu impande bireba ziri kuganira kugira ngo hafatwe umwanzuro ku mutoza w’ikipe y’igihugu niba azongererwa amasezerano cyangwa agasimbuzwa.

Ati ”[Mashami] twamukoreye raporo igaragaza uko yitwaye. Ferwafa na Minispoc bari kubiganiraho kugira ngo bazemeza uko bizagenda.”

Kuva ahawe ikipe y’igihugu muri Kanama 2018, Mashami Vincent yatoje imikino itanu mu ijonjora ryo gushaka itike ya CAN 2019, Amavubi abonamo amanota abiri ku mikino yanganyijemo na Guinée 1-1 na Centrafrique ibitego 2-2.

U Rwanda rwasoje ku mwanya wa nyuma mu itsinda H, rwatsinzwe na Côte d’Ivoire mu rugo ibitego 2-1, na Guinée 2-0 hanze ndetse na Côte d’Ivoire 3-0 hanze.

Ku bijyanye n’amarushanwa ikipe y’igihugu ifite imbere arimo gushaka Itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022, Gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021 na CHAN 2020, Mugabe yavuze ko aya amarushwa yose u Rwanda ruzayitabira ndetse hari kwigwa uburyo yategurwa neza.

Ati ”Aya marushwanwa yose u Rwanda ruzayakina, turacyaganira na Minispoc kugira ngo yitegurwe neza ku buryo haboneka n’imikino ya gicuti.”

U Rwanda ruzahura na Seychelles mu mikino ibiri (ubanza n’uwo kwishyura) y’ijonjora rya mbere ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022, izakinwa muri Nzeli uyu mwaka hagati ya tariki ya 2 n’iya 10.

Ikipe y’igihugu izahura kandi na Ethiopia mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike y CHAN 2020, rizakinwa hagati ya tariki ya 20 n’iya 22 Nzeri (mu mikino ibanza) mu gihe iyo kwishyura izaba hagati ya tariki ya 18 n’iya 20 Ukwakira 2019.

Mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun, u Rwanda ruri mu itsinda F, aho imikino ibiri ibanza izakinwa mu Ugushyingo uyu mwaka.

Inkuru bijyanye: Umusaruro ukomeje kuba iyanga mu ikipe y’igihugu, Amavubi azira iki?

Mashami Vincent amaze umwaka atoza ikipe y'igihugu 'Amavubi
Ferwafa yamaze gushyikiriza Minispoc raporo igaragaza uko Mashami yitwaye
Amavubi afite imikino ine y'amarushanwa mu kwezi gutaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza