Mico Justin wakiniraga Police FC yerekeje muri Kenya kuri miliyoni 12 Frw

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 29 Kamena 2018 saa 02:53
Yasuwe :
1 0

Rutahizamu w’Amavubi Mico Justin yaguzwe na Sofapaka FC yo mu cyiciro cya mbere muri Kenya atanzweho ibihumbi 15 by’amadolari ya Amerika, akaba agomba gusinya imyaka ibiri.

Mico Justin utarahiriwe n’umwaka wa shampiyona ushize kubera ibibazo by’imvune, yaguzwe na Sofapaka FC yo muri Kenya ihagaze ku mwanya wa kabiri n’amanota 34 ku munsi wa 20 wa shampiyona inyuma ya Gor Mahia ifite amanota 46.

Mu kiganiro na IGIHE, uyu mukinnyi w’imyaka 24 yemeje aya makuru avuga ko hakiri utuntu duke acyumvikana n’iyi kipe ariko bisa n’ibyarangiye agomba gusinyamo imyaka ibiri.

Yagize ati “Ni byo Sofapaka FC twari tumaze nk’ukwezi tuvugana, byagenze neza harabura utuntu duke, ibindi byararangiye. Nzasinya imyaka ibiri, ubwo ibindi nzabitangaza narangije gusinya.”

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko Mico wahoze akinira AS Kigali mbere yo kwerekeza muri Police FC mu 2016, agomba gutangwaho ibihumbi 15 by’amadorali ya Amerika (asaga miliyoni 12 Frw) akazajya ahembwa 1500$ ku kwezi (asaga miliyoni 1.2 Frw).

Mico abaye Umunyarwanda wa gatatu ugiye gukina muri shampiyona ya Kenya nyuma ya Jacques Tuyisenge ukinira Gor Mahia; umunyezamu Bashunga Abouba ukinira Bandari FC akaba abisikanye na Kagere Meddie nawe wakiniraga Gor Mahia ariko mu cyumweru gishize akaba yarerekeje muri Simba SC muri Tanzania.

Mico Justin yari amaze imyaka ibiri akinira Police FC, amasezerano ye arangiye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza