Micho yasezeye gutoza Uganda mbere y’iminsi 12 ngo ikine n’u Rwanda

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 30 Nyakanga 2017 saa 09:09
Yasuwe :
0 0

Uwari umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Uganda, Milutin Sredojević, yasezeye ku mirimo ye nyuma yaho hashize amezi atatu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri iki gihugu (FUFA) bafitanye ibibazo by’umushahara.

Milutin Sredojević uzwi nka Micho yasheshe amasezerano ye na FUFA ku mpamvu z’ibirarane by’imishahara n’uduhimbazamusyi tungana na miliyoni 230 z’amashilingi ya Uganda, asaga miliyoni 53 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu mutoza watoje Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, hagati ya 2011 na 2013, bivugwa ko yagendeye ku ngingo ya 12 ku gace ka ‘d’ ahavugwa mo ko mu gihe FUFA inaniwe kwishyura umutoza umushahara igihe kirenga amazi atatu, afite uburenganzira bwo kugenda nta zindi nkurikizi.

Iyegura rya Micho rije mu gihe hari amakuru yavugaga ko ari gushaka akazi mu ikipe yo muri Libya yashakaga kumuha amafaranga menshi, gusa yari yarabihakanye yivuye inyuma.

Amasezerano yari afitanye na FUFA yagombaga kurangira mu mwaka wa 2018.

Hagati aho, Zamalek yo mu Misiri na Orlando Pirates yo muri Afurika y’Epfo zirashaka uyu mugabo bikomeye.

Sredojević asize muri Uganda amateka atazibagirana kuko yahesheje Uganda itike y’Igikombe cya Afurika nyuma y’imyaka 39 iki gihugu kidakandagizamo akarenge.

Uwatoje Rayon Sports ari gushyirwa mu majwi mu bashobora kumusimbura

Amakuru atandukanye aturuka muri Uganda aravuga ko Luc Eymael wigeze gutoza ikipe ya Rayon Sports ariwe ushobora kuramutswa iyi kipe y’imisambi ya Uganda.

Mu gihe kitageze ku byumweru bibiri, Uganda izakira u Rwanda mu mikino y’amajonjora yo guhatanira itike y’igikombe cy’amakipe y’ibihugu ku bakinnyi bakina muri shampiyona z’imbere mu bihugu.

Tariki 12 Kanama 2017 nibwo Uganda izakira u Rwanda naho umukino wo kwishyura ukaba ku ya 19 uko kwezi.

Micho yasezeye gutoza Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza