Mesut Ozil na Sead Kolasinac ba Arsenal bibasiriwe n’amabandi yitwaje ibyuma

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 26 Nyakanga 2019 saa 01:13
Yasuwe :
0 0

Abakinnyi ba Arsenal; Mesut Ozil na Sead Kolasinac baraye bibasiwe n’amabandi yitwaje ibyuma, abirukankana ku ntera isaga kilometero yose mu Majyaruguru ya Londres.

Ozil uhembwa ibihumbi £350 ku cyumweru, yatezwe n’amabandi ubwo yari atwaye imodo ye ya Merced G-class mu gace ka Childs Hill ahagana ku i saaa 17:00 kuri uyu wa Kane.

Ubwo aya mabandi yari amaze kuzenguruka iyi modoka ye, Ozil yari kumwe na mugenzi we bakinana ndetse banakuranye, Sead Kolasinac, wahise usohoka mu modoka, akayasanganira.

Amashusho yafashwe na camera zo ku muhanda, agaragaza Kolasinac atera ingumi ibi bisambo n’ubwo byamukangishaga icyuma byari bifite mbere y’uko byurira moto byari bifite.

Ozil na mugenzi we na bo bahise bihuta n’imodoka, berekeza kuri Restaurant y’abanya-Turikiya iba ku muhanda wa Golders Green, aho bazwi, ndetse bageze aho bava mu modoka, bagenda n’amaguru.

Uwababonye, umwe mu bakozi b’iyi Restaurant, yavuze ko ‘Ozil yasaga n’ufite ubwoba.”

Umwe mu babonye iki gikorwa, yabwiye Dail Mail ko “yabonye Ozil yirukankanwa mu muhanda n’abahungu bafite ibyuma.”

Amashusho yafashwe na camera zo ku muhanda mbere y’uko aba bakinnyi bombi birukankanwa, agaragaza Kolasinac asatira umwe muri ibi bisambo wahishwe isura ye n’akarindamutwe (casque) yari yambaye.

Mu gihe uyu mugabo w’imyaka 26 yagerageza guhangana n’aya mabandi, byafashije Ozil kwegeza imodoka imbere ariko amashusho ntabwo yerekana uburyo Kolasinac yagarutse mu modoka.

Ubwo aba bakinnyi bombi bageraga kuri Restaurant ya Likya, bombi bari bameze neza, ntawakomeretse.

Umukozi ushinzwe umutungo muri iyi restaurant, Azuka Alintah w’imyaka 36, yavuze ko Ozil yari afite ubwoba budasanzwe.

Ati “Ozil yasaga nk’ufite ubwoba bukabije nk’undi muntu wese wakwirukankanwa n’abagabo bitwaje ibyuma. Byasaga n’aho yakizaga ubuzima bwe. Namubonye yinjira muri Restaurant, akurikiwe n’abandi bari kuri moto. Ntabwo bakuyemo uturindamutwe bari bambaye kandi bagumye hanze.”

Azuka yakomeje avuga ko abakozi bagenzi be baje guhagarara mu madirshya ngo barebe ibibaye, bigatuma aya mabandi yari yambaye imyenda y’imikara, ahita ahindukira, akagenda.

Kolasinac na Ozil ni inshuti magara kuva mu bugimbi bwabo, aho banabanye muri Schalke o4 mbere y’uko batangira gukinana mu mpeshyi ya 2017 muri Arsenal.

Aba bakinnyi si bo ba mbere batewe n’amabandi mu Mujyi wa Londres kuko n’abandi bakinnyi nka Andy Carroll wa West Ham yatewe na yo mu 2016, ndetse akanatungwa imbunda ubwo yari agiye mu myitozo, ashaka kumwambura isaha ye yari ifite agaciro k’ibihumbi £22.

Simon Jordan, wari nyiri Crystal Palace, muri Werurwe 2016, yatewe n’amabandi yamutunze imbunda, amutwara isaha ifite agaciro k’ibihumbi £127.

Umufasha wa Joe Cole, Model Carly Zucker yatewe n’amabandi umunani ari kuri moto mu 2010.

Bernie Ecclestone wakinaga amasiganwa ya Formula One, ubu ufite imyaka 88, yatewe n’amabandi nk’aya mu 2010, amutwara imitako ifite agaciro k’ibihumbi £200.

Ubwo Sead Kolasinac yasohokaga mu modoka agiye guhangana n'amabandi
Kolasinac yahanganye n'amabandi kugeza ubwo we na Ozil bayacitse
Ubwo Ozil yaganiraga n'abashinzwe umutekano nyuma y'uko amabandi agiye
Ozil na Kolasinac batangiye gukinana muri Arsenal mu 2017

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza