00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Messi yemeye kugabanyirizwa umushahara ngo yongere amasezerano muri FC Barcelone

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 15 Nyakanga 2021 saa 10:01
Yasuwe :
0 0

Lionel Messi yemeye kuguma muri FC Barcelone kugeza mu 2026 ndetse azajya afata igice cy’umushahara yari asanzwe ahabwa n’iyi kipe yo mu Cyiciro cya Mbere muri Espagne.

Messi w’imyaka 34, nta kipe yari afite nyuma yo gusoza amasezerano yari afitanye ba FC Barcelone ku wa 30 Kamena.

Kuri ubu, ari mu biruhuko nyuma yo gufasha Ikipe y’Igihugu ya Argentine kwegukana Copa América ndetse hari ibitaranozwa mu masezerano ye mashya muri FC Barcelone.

Ikinyamakuru L’Esportiu cyo muri Catalonia cyatangaje ko uyu mugabo yemeye kugabanyirizwa umushahara kugeza kuri 50%, akazasinya amasezerano mashya amugeza mu 2026.

Kongera gusinyisha Lionel Messi ni yo yari intego ya mbere ya Perezida mushya wa FC Barcelone, Joan Laporta.

Iyi kipe iri gutekereza uburyo yatanga Antoine Griezmann akaguranwa Saul Niguez wa Atlético Madrid mu rwego rwo kugabanya imishahara kuko yarengeje iyemewe muri La Liga.

Hari abandi bakinnyi bagurishijwe barimo Junior Firpo, Jean-Clair Todibo na Carles Alena kugira ngo hagabanywe amafaranga iyi kipe ikoresha, ariko byitezwe ko hari n’andi mazina akomeye azabakurikira.

Messi yifujwe n’amakipe arimo Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa na Manchester City mu Bwongereza, aho ashobora gusanga uwahoze ari umutoza wa FC Barcelone, Pep Guardiola.

Lionel Messi ni we mukinnyi watsinze ibitego byinshi (672) mu mateka ya FC Barcelone ndetse yatwaranye na yo ibikombe 10 bya Shampiyona ya La Liga, bine bya UEFA Champions League, birindwi bya Copa del Rey, anatwara Ballon d’Or esheshatu.

Lionel Messi yemeye kugabanyirizwa umushahara kugira ngo agume muri FC Barcelone

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .