00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Messi yakoze imyitozo ya mbere muri PSG, yakirwa n’abarimo Sergio Ramos (Amafoto)

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 13 Kanama 2021 saa 07:57
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu mushya wa Paris Saint-Germain, Lionel Messi, yakoze imyitozo ya mbere, aho yakiriwe na bagenzi be bashya barimo Sergio Ramos bahanganaga bagikina muri Espagne, Kylian Mbappé n’umutoza Mauricio Pochettino.

Messi yasinye imyaka ibiri muri Paris Saint-Germain ku wa Kabiri mu gihe yeretswe abafana ku wa Gatatu.

Kylian Mbappé yabaye uwa mbere wagaragaje ko yishimiye kuba agiye gukinana n’uyu mukinnyi nyuma y’uko bakoranye imyitozo ya mbere ku wa Kane.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Mbappé w’imyaka 22, yagize ati “Urakaza neza i Paris, Leo”. Ubu butumwa yabukurikije amafoto yabo bombi bahoberana.

Mu mashusho y’imyitozo yashyizwe hanze na Paris Saint-Germain ku wa Kane, Messi yagaragaye aganira n’umutoza Mauricio Pochettino mbere yo guhura n’abakinnyi bagenzi be.

Mu bamwakiriye harimo Sergio Ramos wakiniraga Real Madrid, bombi bakaba barakundaga guhanganira mu mukino wa El Clásico.

Aganira n’itangazamakuru, Messi ntiyemeje niba azakina umukino wo ku wa Gatandatu ubwo PSG izaba yakiriye Strasbourg.

Ati “Sinababwira igihe umukino wanjye wa mbere nzawukinira ariko nababwira ko nkumbuye gutangira gukina hano. Ndashaka ko biba vuba cyane.”

Paris Saint-Germain yatangiye neza Shampiyona y’uyu mwaka, itsinda Troyes ibitego 2-1 mu mukino wabaye mu mpera z’icyumweru gishize.

Neymar umaze iminsi mike avuye mu biruhuko, Sergio Ramos wavunitse ni abandi bakinnyi bategerejwe mu kibuga ku ruhande rw’iyi kipe yabaye iya kabiri mu mwaka ushize w’imikino.

Umutoza Mauricio Pochettino yaganiriye na Lionel Messi mbere y'imyitozo yo ku wa Kane
Lionel Messi na Sergio Ramos bakundaga guhanganira muri El Clasico, bagaragaye baseka muri Gym ya Paris Saint-Germain
Messi yakoze imyitozo ya mbere muri PSG
Neymar akura umupira kuri Messi bagiye kongera gukinana nyuma yo kubana muri FC Barcelone hagati ya 2013 na 2017
Marco Verratti ahanganiye umupira na Lionel Messi mu myitozo
Messi mu mwambaro w'imyitozo wa PSG uriho ikirango cya 'VIST RWANDA' mu mugongo
Keylor Navas asuhuzanya na Messi
Pochettino aganira na Messi mu myitozo
Kylian Mbappé bivugwa ko ashaka kujya muri Real Madrid, yahaye ikaze Lionel Messi
Messi asuhuzanya na Presnel Kimpembe usanzwe wambara igitambaro cya Paris Saint-Germain

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .