00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Messi, umugore we n’abana bageze i Paris (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 10 Kanama 2021 saa 06:10
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu w’Umunya-Argentine, Lionel Messi, yasesekaye i Paris kuri uyu wa Kabiri, ari kumwe n’umugore we n’abana mbere y’uko akorerwa isuzuma ry’ubuzima muri Paris Saint-Germain aho azasinya amasezerano y’imyaka ibiri bivugwa ko azajya ahembwa miliyoni 1£ ku cyumweru.

Messi w’imyaka 34, yafotowe ari ku kibuga cy’indege cy’i Barcelone hamwe n’umugore we, Antonella Roccuzzo n’abana babo batatu; Thiago w’imyaka umunani, Mateo w’imyaka itanu na Ciro w’imyaka itatu.

Nyuma y’iminota mike, Antonella w’imyaka 33, yashyize hanze ifoto ari kumwe n’umugabo we bicaye mu ndege yihariye bategereje ko ibajyana mu Bufaransa.

Gusa, uyu mukinnyi w’Umunya-Argentine yageze i Paris, nyuma gato mu masaha ya nyuma ya saa Sita yafotowe ari gupepera abafana bari bahuriye ku Kibuga cy’Indege cya Le Brourget.

Ikipe ya Paris Saint-Germain yashyize kuri Twitter amashusho magufi agaragaza Ballon d’Or esheshatu zingana n’izatwawe na Messi, ziri imbere ya ’Tour Eiffel’ ndetse n’akabati katarimo umwambaro mu rwambariro rwayo hagati y’ahamanitse umwambaro wa Neymar n’uwa Mbappé.

Amakuru ava muri iyi kipe yo mu Bufaransa avuga ko abanyamategeko ba Messi bari bakiga ku masezerano kuva ku Cyumweru ndetse bayemeje muri iki gitondo.

Ibishobora kuba byaganiriwe nyuma birimo ibijyanye n’uburenganzira bwo gucuruza amashusho hashingiwe kuri Ballon d’Or esheshatu uyu mukinnyi yegukanye, ibijyanye n’imishahara n’uduhimbazamusyi dutandukanye.

Havugwa ko umushahara wa Messi ku mwaka uzaba uri muri miliyoni 53£, bityo akazajya ahembwa miliyoni 1£ ku cyumweru. Azaba ari mu bishyura umusoro wa 45% mu Bufaransa, asigarane ibihumbi 550£ ku cyumweru.

Neymar bagiye gukinana ku nshuro ya kabiri nyuma yo kubana muri FC Barcelone hagati ya 2013 na 2017, yagaragaye asa n’uwemeza ko byarangiye, aho yashyize hanze ifoto ari kumwe na Messi, ayikurikiza amagambo agira ati “Turasubiranye”.

Ubwo bari kumwe i Camp Nou, batwaye ibikombe bibiri bya La Liga, Copa del Rey eshatu na UEFA Champions League.

Bakoze inyabutatu ityaye bari kumwe na Luis Suarez, ariko iyo MSN yasheshwe ubwo uyu Munya-Brésil yajyaga muri PSG mu mpeshyi ya 2017 aguzwe miliyoni 222€, aba umukinnyi wa mbere uhenze ku Isi.

Messi agiye muri Paris Saint-Germain mu gihe iyi kipe yaherukaga kugaragaza ko amafaranga yinjizaga binyuze muri televiziyo zerekana imikino yayo yagabanutse.

Lionel Messi yasesekaye i Paris yambaye umupira wanditseho 'Ici c'est Paris' ndetse yapepeye abafana bari ku kibuga cy'indege mu majyaruguru y'uyu mujyi
Umugore wa Messi, Antonella Roccuzzo, yifashe ifoto bari mu ndege bategereje kwerekeza i Paris
Lionel Messi n'umuryango we bari ku kibuga cy'indege i Barcelone mbere yo kwerekeza i Paris
Messi yavuye i Barcelone aho yageze afite imyaka 13 gusa
Se wa Lionel Messi, Jorge Messi, yabwiye abanyamakuru ko umuhungu we azakinira PSG
Abafana b'akadosohoka ba PSG bakomeje gutegereza Messi kuri Parc des Princes
Paris Saint-Germain yagaragaje Ballon d'Or esheshatu ziri imbere ya Tour Eiffel bica amarenga yo kwerekana Messi
Iyi kipe yagaragaje kandi ifoto yerekana akabati katarimo umwambaro hagati y'uwa Neymar n'uwa Mbappé
Neymar yagaragaje ko agiye kongera gukinana na Messi
Nemar na Mbappé bagiye kwiyongeraho Messi mu busatirizi bwa Paris Saint-Germain
Kuri Stade Camp Nou ya FC Barcelone, ibyapa bigaragaza Messi byatangiye kumanurwa
Messi yerekeje i Paris nyuma yo kwifotozanya n'abakinnyi bayo barimo Neymar, Paredes, Di Maria na Verratti.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .