Kwamamaza

Messi ntari muri batatu bazatoranywamo umukinnyi mwiza ku mugabane w’u Burayi

Yanditswe kuya 5-08-2016 saa 13:07' na Manzi Rema Jules


Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi, UEFA yamaze gushyira ahagaragara urutonde rwa nyuma rw’abakinnyi batatu bazatoranywamo uwahize abandi mu mwaka ushize w’imikino barimo Cristiano Ronaldo, Gareth Bale na Antoine Griezmann.

Iki gihembo gihabwa umukinnyi uba watowe n’abanyamakuru batandukanye bo mu bihugu 55 bigize UEFA, kizatangwa mu birori bya tombola y’uko amakipe azahura mu mikino ya Champions League 2016-2017 bizabera mu Mujyi wa Monaco mu Bufaransa tariki 25 Kanama 2016.

Lionel Messi wegukanye igihembo cy’umwaka ushize ntiyagaragaye mu bakinnyi batatu bashyizwe ahagaragara. Yigaranzuwe na Cristiano Ronaldo na Gareth Bale bafashije Real Madrid kwegukana Champions League na Antoine Griezmann wafashije Atletico Madrid kugera ku mukino wa nyuma.

Uretse kuba Ronaldo yarahesheje Real Madrid igikombe cya 11 cya Champions League umwaka ushize agatsinda n’ibitego 16, yanafashije igihugu cye Portugal kwegukana igikombe cya EURO 2016 batsinze u Bufaransa ku mukino wa nyuma.

Ronaldo uheruka kwegukana iki gihembo muri 2014 aramutse yegukanye icy’uyu mwaka yaba akoze amateka yo kucyegukana kabiri, agahigo gafitwe na Lionel Messi bahora bahanganye wagitwaye 2011 na 2015.

Antoine Griezmann we yafashije Atletico Madrid kugera ku mukino wa nyuma wa Champions League mu mwaka ushize ndetse ageza u Bufaransa ku mukino wa nyuma wa Euro 2016 ayoboye abatsinze ibitego byinshi (6) anatorwa nk’umukinnyi mwiza w’irushanwa.

Gareth Bale wigaragaje cyane mu mwaka w’imikino 2015/2016 muri Real Madrid ayitsindira ibitego 19 muri shampiyona ari na byo byinshi atsinze kuva yayijyamo muri 2013, yanafashije cyane igihugu cya Wales kugera muri ¼ cya Euro ku nshuro ya mbere cyari kitabiriye iri rushanwa.

Abakinnyi bari batoranyijwe:

4. Luis Suárez (Barcelona & Uruguay) – 29

5. Lionel Messi (Barcelona & Argentina) – 25

6. Gianluigi Buffon (Juventus & Italy) – 19

7. Pepe (Real Madrid & Portugal) – 9

8. Manuel Neuer (Bayern München & Germany) – 6

9. Toni Kroos (Real Madrid & Germany) – 5

10. Thomas Müller (Bayern München & Germany) – 2

Igihembo cy'umwaka ushize cyatwawe na Lionel Messi
Uhereye ibumoso, Griezmann, Ronaldo na Gareth Bale nibo bazatoranywamo umukinnyi w'umwaka i Burayi

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved