00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afitanye imishinga na FC Barcelona; ibyo wamenya kuri Nkusi uri mu bategerejweho kuzahura ruhago Nyarwanda

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 5 Nyakanga 2021 saa 08:59
Yasuwe :
0 0

Nkusi Edmond Marie ushinzwe Tekiniki n’Iterambere ry’umupira w’amaguru muri FERWAFA, ahamya ko imishinga afitanye na FC Barcelona izafasha umupira w’u Rwanda harimo no kuzamura urwego rw’abatoza.

Mu itsinda rya Mugabo Nizeyimana Olivier watorewe kuyobora Ferwafa mu myaka ine iri imbere, haragaragaramo abakiri mu myaka mike ariko bafite ibitekerezo byagutse bizafasha mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu gihe baba bagiriwe icyizere n’abanyamuryango b’iri shyirahamwe.

Umwe muri abo bari mu itsinda rya Mugabo, ni Nkusi Edmond Marie watorewe kuba Komiseri ushinzwe Tekinike n’Iterambere ry’Umupira w’Amaguru muri Ferwafa. Ni umugabo w’imyaka 31 y’amavuko wifuza kuzabyaza umusaruro igihe cy’imyaka ine agiye kumara ari muri Komite Nyobozi ifata ibyemezo.

Bimwe mu biraje ishinga Nkusi, ni ukuzabyaza umusaruro umubano afitanye n’abavuga rikumvikana muri FC Barcelona isanzwe ari ubukombe muri Espagne no muri ruhago y’Isi muri rusange.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yasobanuye uburyo yamenyanye n’ubuyobozi bwa FC Barcelona n’uburyo azabyaza umusaruro uyu mubano afitanye na bo.

Ati "Mu 2018 nibwo nafashe urugendo rwanjye rwa mbere nerekeza muri Espagne. Nabikoze kuko nakuze nkunda FC Barcelona. Ikindi nari ngamije numvaga nzakora ibishoboka byose nkazamamaza igihugu cyanjye biciye muri iyi kipe."

Akomeza avuga ko muri uyu mwaka ari bwo yanagize igitekerezo cyo gushinga Itsinda ry’abafana ba FC Barcelona, mu rwego kumenyekanisha u Rwanda no kubyaza umusaruro uyu mubano.

Ati "Nashinze itsinda ry’abafana (Fanclub) ba FC Barcelona mu Rwanda ndetse ndibera Umuyobozi. Muri uyu mwaka ubwo nari muri Espagne nibwo nabonanye na bamwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi y’iyi kipe. Hari imishinga mfitanye nabo yo gufasha impano z’abakiri bato zikabyazwa umusaruro."

Nkusi akomeza avuga ko mbere gato y’umwaduko wa Covid-19, hari abantu bo muri FC Barcelona bagombaga kuza mu Rwanda kunoza iyo mishinga ariko byakomwe mu nkokora n’iki cyorezo.

Ati "Mbere ya Covid-19 hari abantu umunani bagombaga guturuka muri FC Barcelona bakaza i Kigali ariko bikomwa mu nkokora n’iki cyorezo. Icyari kubazana kwari ukunoza uburyo abana b’abanyarwanda bafashwa kubyaza umusaruro impano bafite zo gukina umupira w’amaguru."

Mu bindi biraje ishinga Nkusi nk’ushinzwe Komisiyo ya Tekiniki n’Iterambere ry’Umupira w’Amaguru, harimo no kuzamura umubare w’abatoza bafite ibyangombwa uhereye kuri Licence D kugeza byibura kuri Licence A CAF.

Muri iki kiganiro yongeye gushimangira ko nibura umubare w’abatoza bahugurwa kandi bakabona izi Licence uzazamuka kugera ku batoza ijana buri mwaka.

Ati “Turifuza ko niba ari Licence D umuntu abonye, agomba gukirikiranwa akajya muri Licence C. Bizaba ari inshingano zacu kugira ngo dushishikarize abantu bafite ubumenyi ku mupira gukorera izo Licence. Nk’ubu ntabwo dufite umutoza uri ku rwego rwa ’Pro’ kandi dufite abatoza bafite ubushobozi bwo gukora ayo mahugurwa bakajya ku rwego rwa Pro.”

“Ku nzego za Licence D, C, B CAF, A CAF nzakora ku buryo tuzabona abatoza barenze ijana bahuguwe mu byiciro bitandukanye mu mwaka umwe. Uribaza rero nko mu myaka ine tuzaba abatoza bari muri Pro nka batatu cyangwa bane.
Tuzabishoramo amafaranga kuko niho hari izingiro ry’umupira w’amaguru.”

Uretse ibi kandi Nkusi avuga ko mu bindi byihutirwa azakoraho muri Ferwafa, ari ukuzashyiraho amarushanwa ahoraho y’abakiri bato kandi biciye no mu mashuri nk’uko byahoze.

Ati “Abasobanukiwe iby’umupira w’amaguru bavuga ko byibura umwana yagakwiye gukina imikino 50 kuzamura buri mwaka. Ariko iwacu ntabwo ari ko bimeze. Byibura ikindaje ishinga ni uko nzashyiraho amarushanwa y’abakiri bato kandi ahoraho ku buryo buri cyumweru umwana azajya akina byibura umukino umwe wiyongera ku myitozo aba yahawe n’abatoza be.”

Ibi Nkusi abishingira ku mubare w’imikino buri mwana azakina mu gihe buri cyumweru hazajya haba hari imikino ihuza ingimbi.

Ati “Umwana aramutse akinnye umukino umwe buri cyumweru, umwaka warangira afite imikino 50 mu maguru ye kandi yanatinyutse. Tuzabikora k’uburyo bizaba ibintu bihoraho kuko niho honyine hari igisubizo cy’Iterambere rihoraho mu mupira w’amaguru.”

Ni umugabo ukomeza avuga ko mu nshingano afite azagerageza gukurikirana buri mwana wese ufite impano yo gukina umupira w’amaguru kandi agafashwa ku buryo impano ye yabyazwa umusaruro uzafasha Igihugu.

Nkusi avuga ko azashyiraho amarushanwa ngarukamwaka mu byiciro by’abari munsi y’imyaka cyangwa bafite imyaka 13, 15, 17, 20 na 23 mu bahungu no mu bakobwa.
Ibi bizagerwaho biciye mu Ijabo Ryawe Rwanda (muri za Leagues).

Nkusi Edmond Marie ni muntu ki ubusanzwe?

Ni umugabo wize kugeza ku rwego rw’icyiciro cya Masters mu bijyanye n’Imari n’Icungamutungo. Avuga indimi eshatu neza (Ikinyarwanda, Icyongereza, Ikinya-Espagne). Afite diploma mu bijyanye n’amategeko, akagira na diploma mu bijyanye no gucunga abakozi.

Nkusi ntabwo ari mushya mu mupira w‘amaguru:

Akiri muto yakinnye umupira w’amaguru ku kibuga cy’i Nyamirambo kizwi nka Tapis rouge. Yakiniye ikipe z’ingimbi za Atraco FC, La Jeunesse FC ariko ntiyagira amahirwe yo gukina mu cyiciro cya mbere kubera amashuri.

Nubwo atakomeje gukina ariko nyuma yo gusoza icyiciro cya kaminuza, yahise ajya gufasha La Jeunesse FC muri Komisiyo ishinzwe Iterambere ry’Umupira muri iyi kipe izwi nk’iyafashije benshi. Akina nk’utarabigize umwuga mu kipe yitwa Karibu FC.

Ni Umuhuzabikorwa w’Umuryango utegamiye kuri Leta witwa Espor-Solidar International. Ni Umuryango ufasha abana ariko binyujijwe muri Siporo. Uyu Muryango kandi usanzwe ukorana na FC Barcelona.

Akomeza avuga ko yahoze afite inzozi zo kuzatanga umusanzu ku gihugu cye biciye mu mupira w’amaguru, akaba abona igihe cyari kigeze.

Abasobanukiwe n’umupira w’amaguru bavuga ko Iterambere ry’uyu mukino, rigomba kubakirwa ku bakiri bato ndetse no kongerera ubumenyi abatoza ariko byose bikajyana no gukora kinyamwuga.

Ku Cyumweru cya tariki ya 27 Kamena 2021 nibwo hatowe Komite Nyobozi nshya izayobora iri shyirahamwe mu myaka ine iri imbere, iyobowe na Mugabo Nizeyimana Olivier.

Nkusi yatorewe kuba Komiseri ushinzwe Iterambere na Tekiniki muri Ferwafa
Mu Nteko Rusange idasanzwe ya Ferwafa, Nkusi yasabwe gusuhuza abanyamuryango mbere y'uko amatora aba
Nkusi Edmond Marie (uri hagati) mu 2018 yasuye FC Barcelona abona na Eric Abidal (ubanza ibumoso) wari Umuyobozi w'umupira w'amaguru muri iyi kipe
Nkusi Edmond Marie yagukanye igikombe cya shampiyona y'ingimbi ubwo yari muri Atraco FC
Nkusi (wa gatatu uhereye ibumoso mu bahagaze) yakunze umupira kuva mu bwana bwe
Edmond ubwo yari muri Espagne yahuye na Josep Maria Bartomeu wayoboraga FC Barcelona
Ubwo yari yasuye FC Barcelona yahuye n'ingeri zitandukanye z'abantu ahamya ko bizamufasha naramuka yinjiye muri Ferwafa
Anafitanye umubano wihariye n'umutoza Louis Enrique utoza ikipe y'Igihugu ya Espagne
Hari imishinga yari afitanye na bamwe bavuga rikijyana muri FC Barcelona ariko yakomwe mu nkokora na Covid-19
Edmond ubwo yari muri Espagne yatemberejwe aho FC Barcelona ibika imidari n'ibikombe yegukanye
Edmond mu rugendoshuri yakoze, yanagiye i Londres gusura Arsenal
Ikirango cya Fanclub ya FC Barcelona abereye umuyobozi mu Rwanda
Ubwo Nkusi yajyaga muri Espagne, yahawe igihembo n'Ubuyobozi bwa FC Barcelona. Afitanye imishinga na Patrick Kluivert
Ubwo Nkusi yari muri Espagne yahuye na papa wa rutahizamu wa FC Barcelona, Ansu Fati

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .