Meddie Kagere yatowe nk’umukinnyi w’umwaka muri Simba SC

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 31 Gicurasi 2019 saa 10:20
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu w’umunyarwanda, Meddie Kagere, yaraye atowe nk’umukinnyi wahize abandi mu ikipe ya Simba SC muri Tanzania nyuma yo kuyifasha kwegukana igikombe cya shampiyona no kugera muri ¼ cya CAF Champions League.

Nyuma yo kugera muri iyi kipe avuye muri Gor Mahia yo muri Kenya mu mpeshyi y’umwaka ushize, Kagere yahigitse John Raphael Bocco na Clatous Chama bari bahanganiye igihembo cy’umukinnyi w’umwaka 2018/19 muri Simba SC.

Uyu mukinnyi watsindiye Simba SC ibitego 34 mu mikino yose yakinnye muri uyu mwaka we wa mbere, yanahawe kandi igihembo cy’uwatsindiye ikipe ibitego byinshi mu muhango wabaye kuri uyu wa Kane.

Abandi bahawe ibihembo barimo Erasto Edward Nyoni wahembwe nka myugariro mwiza ahigitse umunya-Côte d’Ivoire, Serge Wawa Pascal na Shomary Kapombe.

Umunyezamu w’umwaka yagizwe Aishi Manula wahigitse Deogratius Munishi ‘Dida’ mu gihe James Kotei yabaye umukinnyi mwiza wo hagati ahigitse Jonas Mkude na Muzamil Yassin naho rutahizamu w’umwaka aba John Raphael Bocco watsinze Kagere na Emmanuel Okwi.

Igitego cya Clatous Chama muri CAF Champions League ubwo Simba SC yatsindaga Nkana FC yo muri Zambia ni cyo cyabaye icy’umwaka.

Umukinnyi ukiri muto witwaye neza kurusha abandi yabaye Rashid Juma mu gihe mu ikipe y’abagore ya Simba SC, umukinnyi w’umwaka yagizwe Mwanahamisi Omary Shurua.

Ibi bihembo bya Mo Simba byabaga ku nshuro ya kabiri nyuma yo gutangizwa na Mohamed Dewji mu mwaka ushize, uyu wanahawe igihembo cy’icyubahiro dore ko yagejeje Simba SC ku mukino wa nyuma w’igikombe cya CAF mu 1993.

Kagere Meddie yageze muri Simba SC mu mwaka ushize
Kagere yatowe nk'umukinnyi w'umwaka muri Simba SC
Kagere ubwo yari yitabiriye uyu muhango wa Mo Simba SC Awards

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza